Abasaza 2 b’imyaka 83-88 bakatiwe igifungo cya burundu bashinjwa gusambanya umwana

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru rwa Nakuru muri Kenya rwakatiye abasaza 2 b’imyaka 83 na 88 igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana w’imyaka 10

Aba basaza barimo Mureithi Mungai w’imyaka 83 ndetse na mugenzi we Mureithi Ngari 88 bashinjwa kuba barasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 10 muri 2015 gusa bakaba barabikoze mu bihe bitandukanye.

Urukiko ruvuga ko umwe yasambanyije aka kana mu itariki ya 14 undi akabikora kuya 16 Ugushyingo 2015, ubwo byamenyekanaga aba bombi bagatabwa muri yombi ariko bagatsimbarara ku guhakana ibyo bashinjwa.

Urukiko kandi rwemeza ko aba basaza baje guhamwa n’icyaha ari uko rwifashishije abatangabuhamya 8 bose baza bavuga ko babikoze.

Aba basaza bashinjwa kuba barashukishije uyu mwana ibiryo birimo ubugari n’inyama, karoti n’ibindi bakaba bararyamanye nawe inshuro zirenze imwe kuko banamutangiraga avuye ku ishuro bakamujyana kumukorera aya marorerwa.

Amakuru ko uyu mwana yaba aryamana n’aba basaza, yatangajwe n’umwarimu we wo mu mashuri abanza wamubonye aturukayo mu mugoroba mu ghe abandi bari bamaze kugera iwabo bavuye ku masomo, yamubaza aho avuye akamubwira ko avuye gupanga n’abo basaza gahunda y’uko bazabonana muri wikende.

Abaganga bavuga ko uyu mwana yajyanywe kwa muganga bagasanga igitsina cye cyarabyimbye ndetse ibimenyetso bikagaragaza ko yasambanyijwe kenshi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *