Loni iratabariza ibihugu 34 byugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’ibyo kurya

Sangiza iyi nkuru

Raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu n’ishami ry’ubuhinzi ry’Umuryango w’Abibumbye iravuga ko ibihugu bigera kuri 34 ku Isi, ariko hafi ya byose bikaba ari ibyo muri Afurika, bifite ikibazo gikomeye cyo kugaburira abaturage babyo kandi bikeneye gufashwa. Imibare ngo ikaba yarazamutse kuva raporo yo mu Ukuboza yashyirwa hanze.

Iyi raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi iravuga ko igabanyuka ry’ibyo kurya ryatewe n’izuba ryabaye ryinshi bitewe na El Nino, ndetse n’imyuzure mu bindi bice, hatirengagijwe n’ibibazo by’intambara.

B2EDC01D-1378-430B-96B7-AAC3EF48394E_w640_r1_s
Izuba ryinshi ryatumye imirima ikakara

Iyi raporo ivuga ko ingaruka za El Nino zatumye umusaruro w’imyaka wari witezwe ugabanyuka muri uyu mwaka muri Afurika y’amajyepfo, Amerika yo hagati no muri Carayibe.

Iyi nkuru dukesha VOA ikomeza ivuga ko intambara mu bihugu nka Syria, Yemen na Somalia nazo ziri mu bikomeje guteza iki kibazo cy’ibura ry’ibyo kurya.

Iyi raporo ivuga ko muri uyu mwaka wa 2016 ko ihinga rishobora kutazabangamirwa mu gice cy’amajyaruguru y’Isi ahazwi nka Hemisphere Nord, ndetse ikanateganya ko umusaruro w’ingano ushobora kuzaba mwinshi mu bihugu byinshi bya Aziya.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *