Umusore yafashwe asambanya ihene yisobanura avuga ko atinya ko abantu bamwanduza SIDA

Sangiza iyi nkuru


Umusore witwa Otieno Jalango wo mu gace ka Muhuru muri Kenya yafashwe asambanya ihene y’umuturage abajijwe impamvu yabikoze yisobanura ko yanga kuryamana n’abantu atinya ko bamwanduza virusi itera SIDA.

Uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yemerera inzego z’umutekano ko atai ubwa mbere aryamanye n’itungo kuko ngo yari asanzwe abikora ariko ntafatwe, impamvu ibimutera ngo ikaba ari uko atinya ko yaryamana n’abantu bakamwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo n’agakoko gatera SIDA.

Abaturage bo mu gace uyu musore abarizwamo basaba ko yafungwa akabavira muri sosiyete kuko amatungo yabo yayamaze ayasambanya, abandi bakavuga ko hakwiye gukorwa amasengesho yo kumusengera ngo barebe ko yakira.

Abaturage kandi bavuga ko uyu musore amaze kuryamana n’ihene zigera ku 10 hagati aho ngo bakaba bari gushakisha uburyo bajya kumusuzumisha niba nta kibazo cyo mu mutwe afite.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *