Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard atangaza ko kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byongerera Abanyarwanda imbaraga zo gukomeza kwiyubaka umunsi ku wundi.
Ibi Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Kamena 2018, mu ijoro ryo kwibuka ryateguwe na serivisi zitangwa na Minisitiri w’Intebe (Primature) n’Indi bigo biyishamikiyeho ku Kimihurura.
Yagize ati ” Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi bidufasha kurushaho kumenya amateka yacu mabi yatumye jenoside ishoboka,bikatwongerera imbaraga zo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka jenoside yadusigiye no kwirinda icyo ari cyo cyose cyatuma yongera kubaho mu gihugu cyacu ”.
Minisitiri w’Intebe yibukije ko urubyiruko rukwiye gutozwa ndetse no kugendera ku ndangagaciro nziza kugira ngo ejo hazaza h’igihugu hazabe heza.
Ati” Ukuri kw’amateka yacu niwo musingi uturinda kwirara, tukimika icyiza, tukabitoza cyane cyane urubyiruko rwacu. Urubyiruko rwacu rwatweretse ko rushoboye gukurikiza izo ndangagaciro ( values), ni rwo mizero y’ejo hazaza, rukwiye kuba ruzira amakimbirane, ruzira jenoside”.
Minisititri kandi yasabye Abanyarwanda muri rusange ko bakwiye kwibuka jenoside kuko ari bo bireba mbere na mbere kandi ko ari ukuri kw’amateka kubasaba kuba umwe.
Uyu mugoroba wo kwibuka watangijwe no gusura urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zihashyinguye. Ni umuhango witabiriwe n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Imirimo imwe n’imwe ifitiye iguhugu akamaro(RURA) na GMO.






