Kuri uyu wa Kane, haribukwa abakozi bakoreraga Minisiteri zitwaga MININTER, MINIFOP na MINITRASO bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikorwa cyatangiriye ku Kacyiru ku rwibutso rwa Jenoside ruri ahari ibiro bikoreramo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Umutekano, minisiteri y’umurimo na Immigration, ari na ho aba bakozi bibukwa bakoreraga; igikorwa gikomereza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi.

Kugeza ubu hibukwa abakozi 26 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoreraga izi minisiteri ku buryo bukurikira: MININTER (abakozi 7), MINIFOP (abakozi 8) na MINITRASO (abakozi 11).



