Impuguke mu gucura ibitwaro by’ubumara ya ISIS yafatiwe muri Irak

Sangiza iyi nkuru

Impuguke mu gukora ibitwaro by’ubumara mu mutwe wa Islamic State biravugwa ko yafatiwe muri Irak nyuma y’aho indege za Amerika zari zabanje gusuka ibibombe ahabikwaga ibi bitwaro by’uyu mutwe nk’uko byatangajwe na CNN .

Uyu mugabo witwa Suleiman Daoud al-Afari ukomoka muri Irak n’ubundi, ngo yari asanzwe akora muri etat major y’ingabo za Saddam Hussein mbere yo kwiyunga kuri Islamic State.

000_8L997_0

Ifatwa ry’uyu mugabo ngo ni ingenzi kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera impamvu ebyiri. Icya mbere, ngo biragaragaza ko ingabo zidasanzwe Amerika iherutse kohereza muri Irak kurwanya Islamic State ziri gukora neza, aho bivugwa ko izi ngabo zifatanyije n’iza Irak ndetse n’Abakurde ngo bagize uruhare mu ifatwa ry’uyu mugabo.

Al-Afari ngo amaze iminsi ahatwa ibibazo kuva yafatwa, ahongo yanatanze amakuru y’agaciro ku hantu ku bubiko bw’intwaro z’ubumara zifitwe na Islamic State ariko akaba agomba gushyikirizwa ubuyobozi bw’igihugu cye.

Ifatwa ry’uyu mugabo kandi ngo riratuma ingabo za Irak n’Abakurde bazifasha ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamenya aho bashakira umwanzi, aho indege za Amerika zahise zibasira ububiko bw’intwaro z’ubumara mu karere ka Mossoul.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *