Nyuma yo kugura ifi agasangamo igitsina cy’umugabo yifuje ko n’umugabo we yagira ikingana nacyo

Sangiza iyi nkuru

Govinder ukomoka muri Afurika y’Epfo mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo yaguze ifi ngo ayitekere umugabo we nyuma aza gutungurwa no gusangamo igitsina cy’umugabo ariko igitangaje nuko yifuje ko n’umugabo we yagira ikingana nacyo.

Uyu mugore avuga ko yagiye mu isoko akagura ifi ageze mu rugo akomeza uturimo two mu rugo nk’uko bisanzwe, mu gihe cyo gutegura ifunguro rya nimugoroba nibwo yakase ifi atungurwa no kubonamo igitsina cy’umugabo.

Possible-720x340

Yagize ati “ sinashoboraga kubyiyumvisha, narindimo gutegura ibiryo umugabo wanjye akunda, ngiye kubona mbona igitsina cy’umugabo nicyo kibanje imbere ubwo nari ndimo nkata ifi,mbabwije ukuri sinzi ukuntu yakimize byanteye ubwoba bituma mpita niyirukankira”

“ Nyuma nahagaritse gutegura iryo funguro mpamagara umuhungu wanjye” Fazil” wiga iby’ubuganga ku ishuli ryitiriwe Mandela kugirango ambwire niba ibyo nabonye aribyo koko, nawe arabyemeza”

Inzobere mu by’ubumenyi bw’amafi , Zama Ntuli, yavuze ko kuva yatangira uwo mwuga ari ubwa mbere abonye iryo shyano yagize ati” kuva natangira aka kazi si nigeze mpura n’ibi bintu, twagiye tujyana amafi menshi muri laboratoire ngo tuyakoreho ubushakashatsi ariko ibi sinegeze mbibona”

Gusa nyuma yo kubona imbaga nyamwinshi yashungereye ngo irebe ako gashya, bafashe umwanzuro wo kujya aho ifi yaguriwe ngo barebe ko n’andi ari uko ameze, ariko mbere yaho wa mugore n’ibitwenge byinshi yakomeje gutangarira cya gitsina niko kugira ati” iyaba umugabo wanjye nibura yari afite ikingana gutya”

Nk’uko The Southern Daily ibivuga, ngo kuva uwo munsi hagaragara iyo fi byatumye abakunda iryo funguro bagira impungenge bibwira ko n’izindi zaba ariko zimeze bityo bigira ingaruka no kubayacuruza, aho bivugwa ko umubare bajyaga bagurisha hari icyagabanyutseho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *