Umuhanzi Jackie Chandiru umaze iminsi azahajwe n’uburwayi bumugejeje n’aho ngo yaba ageze ku rwego rwo gushaka kwiyahura bitewe n’uburibwe bivugwa ko ari Cancer,kubera iyo mpamvu hashobora kwifashishwa umubiri wo ku kibuno cye ugashyirwa ku bindi bice by’umubiri we.
Ibyo byatangajwe n’abaganga b’inzobere nyuma yo kubona ko yarenzwe n’ibiyobyabwenge, ari nabyo byamukururiye indwara ya Cancer ku buryo bigeze aho umubiri we ugenda utemagurika uko bwije n’uko bucyeye.
Nk’uko Howwe ibitangaza, ngo abaganga bavuga ko nta bundi buryo bwo kumuvura usibye gukura undi mu biri ku kibuno no kumaguru bakabishyira ahagiye hatemuka.
Umwe mu baganga bakurikirana uyu mukobwa yagize ati” biraba ngombwa ko dufataho umubiri wo ku gice kitaragerwaho n’ubwo burwayi nko ku maguru n’ahandi tuwushyire ku maboko aho yagiye yitera inshinge yakoreshaga mu gihe yafataga ibiyobyabwenge”
Mu minsi yashize nibwo Jackie yatabarijwe n’inshuti ze ubwo zamusangaga mu nzu i we arembye kandi ari wenyine , niko kumutwara kwa mu muganga hamwegereye ariko biba iby’ubusa arushaho kuremba.
Ntibyatinze kuko yahise yimurirwa mu bitaro byisumbuyeho bya Murago, ari naho bavumbuye ko yaba yarenzwe n’ibiyobyabwenge, akanakurizamo indwara ya Cancer.
Gusa kugeza ubu ngo yaba yakuwe muri ibyo bitaro aho yajyanwe mu kigo gishinzwe kugira inama abazahajwe n’ibiyobyabwenge ngo basubizwe mu buzima bw’umwimerere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com



