Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka asanga abayobozi bahemukira abaturage Atari abo kujenjekerwa ahubwo ko bakwiye kuryozwa ibyo baba bakoze mu gihe bafatiwe mu makosa.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaeije mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’amajyepfo, aho agarutse ku bayobozi bamwe na bamwe bagenda bagaragaraho amakosa arimo no gusuzugura bagenzi babo cyangwa abaturage ariko ugasanga abakabibaryoje bari kurwazarwaza.
Abayobozi bari muri iyo nama baarutse cyane ku kibazo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa kibirizi ho mu karere ka Nyamagabe, Anaclet Niyonsaba yakunze kurwanga no gusuzugura abo bakorana harimo n’ingabo cyane cyane mu gihe zishaka ko bakorana ibikorwa biteza imbere abaturage n’ibindi.
Uyu muyobozi na we wari muri iyo nama yisobanuye avuga ko atabishakaga ariko abisabira imbabazi aho agira ati”Mumbabarire rwose ko ntatunganyije neza gahunda nagombaga gutunganya. Nabitewe no gutekereza nabi.”
KT dukesha iyi nkuru ivuga ko ngo uyu muyobozi Atari ubwa mbere agaragayeho aya makosa kuko mu myaka 2 gusa amaze ku mirimo nk’iyi amaze kwimurirwa mu mirenge 4 itandukanye irimo uwa Cyanika, Kamegeri, Buruhukiro na Kibirizi azira kudahuza n’abo bafatanya mu guha abaturage serivisi.
Minisitiri Kaboneka avuga ko abayobozi bitwara nabi bagomba kubibazwa, anabwira abayobozi ko batagomba guhishira cyangwa kujenjekera abakora nabi kuko abo baba bahemukira ari abaturage.
Agira ati” Nk’uyu ibibazo bye byagaragaye kera, batangira ibyo kurwaza, urarwaza umwe uhuhura abandi? Uzi kurwaza umuntu umwe uhuhura 100? Bayobozi nimufate inshingano zanyu, murengere abaturage.”


