Nyina w'umuyobozi wa Boko Haram avuga ko amaze imyaka isaga 15 atazi irengero ry’umwana we
Nyina w’umuyobozi wa Boko Haram, Falmata avuga ko amaze imyaka isaga 15 adaca iryera umuhungu we Abubakar Shekau ariko agahangayikishwa cyane no kuba uwo mwana we yarabaye icyamamare ku isi yose mu bikorwa by’ubuizi bwa nabi. Mu kiganiro uyu mukecuru yagiranye n’Ijwi ry’Amerika yagize ati”Ndamusabira ngo Imana imwereke inzira nziza, ni byo ni umwana wanjye […]
Rurageretse hagati ya Sheebah Karungi na Cindy bahigana ubutwari mu muziki
Umuhanzikazi muri Uganda Cindy Sanyu avugwaho kuba umwe mu bakobwa b’abaririmbyi muri kiriya gihugu bazi kuryoshya no gususurutsa urubyiniro, mu gihe mugenzi we Sheebah Karungi na we yiyumva ko akunzwe nk’umukobwa w’umuhanzi ubica bigacika mu gihugu no mu karere. Aba bahanzi 2 bamaze igihe bahanganye mu magambo byageze aho baratobora bavuga ikibari ku mutima ndetse […]
Uganda: Gen Kale Kayihura yasabwe ibisobanuro ku iyicwa rya AIGP Andrew Felix Kaweesi
Gen Kale Kayihura wahoze uyobora Igipolisi cya Uganda akaba aherutse gutabwa muri yombi ku mpamvu zitarasobanuka neza kugeza ubu, biravugwa ko yahaswe ibibazo ku rupfu rw’uwari umuvugizi w’igipolisi, AIGP Andrew Kaweesi wapfuye yishwe ku manywa y’ihango ubwo yavaga iwe ajya ku kazi ahitwa Kulambiro . Akanama kamuhase ibibazo kari karimo minisitiri w’umutekano, Gen Elly Tumwiine, […]
Min Kaboneka asanga nta kujenjekera abayobozi bitwara nabi kuko urwazarwaza umwe ugahuhura 100
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka asanga abayobozi bahemukira abaturage Atari abo kujenjekerwa ahubwo ko bakwiye kuryozwa ibyo baba bakoze mu gihe bafatiwe mu makosa. Ibi ni bimwe mu byo yatangaeije mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’amajyepfo, aho agarutse ku bayobozi bamwe na bamwe bagenda bagaragaraho amakosa arimo no gusuzugura bagenzi babo […]
Uganda: ACP Jonathan Baroza wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero
Assistant Commissioner of Police, Jonathan Baroza, wahoze ari umufasha wihariye wa Gen Kale Kayihura yaburiwe irengero nk’uko byatangajwe mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru n’abayobozi muri Uganda. Uyu ACP Jonathan Baroza yari yoherejwe mu 2016 gukorera mu Gipolisi Nyafurika(Afripol) muri Algeria nyuma y’aho perezida Museveni afatiye icyemezo cyo kumukura mu biro bikuru bya polisi. Icyo […]
Abagande bagera kuri 70 bakatiwe igihano cy’urupfu mu Bushinwa barasabirwa koherezwa iwabo
Umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, yasabye umudipolomate wo mu Bushinwa wari mu ruzinduko muri iki gihugu, ko barekura Abagande bagera kuri 70 bakatiwe igihano cy’urupfu mu Bushinwa. Abagande benshi kuri ubu ngo bakaba barakatiwe igihano cy’urupfu mu Bushinwa bazira gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byinshi bitandukanye birimo nko gukora uburaya, kwinjira mu gihugu […]
Amerika: Abana b’abimukira basaga 2000 bamaze gutandukanywa n’imiryango yabo
Abana basaga ibihumbi 2 bafite ababyeyi b’abimukira bamaze gutandukanywa n’imiryango yabo  mu gihe ababyeyi babo bafungwa hanyuma abana bakajyanwa mu bigo by’abana badafite bene bo. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko itegeko ry’Amerika rikumira abimukira binjirira ku mupaka wa Mexique rimaze igihe ritangiye gushyirwa mu bikorwa ryatumye imiryango mpuzamahanga itandukanye irimo n’irengera abana ihaguruka ikayisaba […]
CNLG iramagana icyemezo cy’urukiko rwo mu Bubiligi rwakuye icyasha kuri guverinoma yabwo
Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG iravuga ko, Icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire mu Bubiligi cyo kuri uyu wa Gatanu cyemeje ko guverinoma y’iki gihugu atari yo yafashe umwanzuro wo gukura ingabo zayo mu Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo kuba mu Rwanda mu 1994, cyafashwe kubera impamvu za politiki. Kuwa 11 Mata 1994, nibwo ingabo […]
Ruhango: Dr Asiimwe arasaba ubufatanye mu kurwanya imyumvire ishingiye ku myemerere yo kubyara no kuzura isi
Dr Anita Asiimwe, umuhuzabikorwa wa Gahunda y’igihugu igamije kwita ku mikurire y’umwana ukiri muto (ECD) asaba abaturage ba Ruhango kuboneza urubyaro, ndetse Abayobozi bagafatanya n’abanyamadini kurwanya imyumvire ishingiye ku myemerere yo kubyara no kuzura isi. Ibi Dr Asiimwe yabigarutseho mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo yari mu karere ka Ruhango aho yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza […]