Ruhango: Dr Asiimwe arasaba ubufatanye mu kurwanya imyumvire ishingiye ku myemerere yo kubyara no kuzura isi

Sangiza iyi nkuru

Dr Anita Asiimwe, umuhuzabikorwa wa Gahunda y’igihugu igamije kwita ku mikurire y’umwana ukiri muto (ECD) asaba abaturage ba Ruhango kuboneza urubyaro, ndetse Abayobozi bagafatanya n’abanyamadini kurwanya imyumvire ishingiye ku myemerere yo kubyara no kuzura isi.

Ibi Dr Asiimwe yabigarutseho mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo yari mu karere ka Ruhango aho yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga buhoraho kuri Gahunda Mbonezamikurire y’abana bato.

Yasabye ababyeyi gushishikarira kumenya uko bakwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana mu minsi 1000 ya mbere, kumenya gutegura no kugaburira abana indyo yuzuye, kugira isuku ku mubiri, ku myambaro, mu ngo no hafi yazo, kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa kandi bakabugirira isuku, guhugukira gahunda zo kuboneza urubyaro ndetse bakanakura amaboko mu mifuka bagashishikarira umurimo wo soko y’iterambere.”

DffNQmlXcAAgrRW

Uyu muyobozi wa Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurure y’abana bato avuga ko imyumvire ari yo mpamvu y’ingenzi ituma hakigaragara imibare iri hejuru y’abana bafite imirire mibi.

Yagize ati “Imyumvire yanyu igomba guhinduka mukamenya uko umwana arerwa, iyo myumvire ni yo dushaka ko ubu bukangurambaga bwibandaho kugira ngo igwingira ry’abana bacu riterwa n’imirire mibi ricike burundu. Umwana iyo agwingiye bimugiraho ingaruka mbi mu mikurire ye no mu buzima bwe bwose.”

Akomeza agira ati “Tugamije kuganira n’ababyeyi kugira ngo basobanukirwe byimbitse uburyo bategura indyo yuzuye kandi iteguranywe isuku, bumve neza akamaro ko kurera neza umwana.

Si indyo gusa, ni no kugira ngo basobanukirwe uburyo urera umwana, uburyo ukangura ubwenge bwe kugira ngo akure neza uko bikwiye”.

Iyi Gahunda Mbonezamikurire y’abana bato ishingiye ku nkingi zitandukanye zirimo imirire myiza, isuku n’isukura, kwita no gukurikirana ubuzima bw’umwana kuva akiri muto, gukangura ubwonko bw’umwana kuva nyina akimutwite, no kubikomeza mu munsi 1000 ya mbere y’ubuzima bwe, no kumutegurira gutangira amashuri abanza cyane cyane igihe ageze mu kigero k’imyaka itatu.

Kugira ngo ibi bigerweho, ababyeyi bose bashishikarizwa kwitabira Gahunda Mbonezamikurire y’abana bato kugira ngo bahavome ubumenyi butuma babasha kurera neza abana b’u Rwanda.

DffPa ZW4AEpKyP

Bamwe mu babyeyi bitabiriye iyi gahunda bemeza ko bagiye gushishikarira izi gahunda zose ndetse bakanazishishikariza bagenzi babo mu rwego rwo kugira ngo aka karere ka Ruhango kazabashe kuva mu murongo mubi kariho mu bijyanye n’igwingira ry’abana nk’uko Imvaho nshya ivuga.

Naho umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, we yasabye abagifite imyumvire ibabuza kuboneza urubyaro kuyicikaho kuko iri mu bituma abana barwara indwara z’imirire mibi kubera kubura ibyo kubatungisha bikwiye kandi bihagije ndetse bikanatuma batabasha kubitaho uko bikwiye. Ubushakasatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage bwo mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko Akarere ka Ruhango kari mu turere 13 turangwamo igwingira rikabije ry’abana bari munsi y’imyaka itanu, aho 41% by’abana bagatuyemo bari bafite ikibazo cyo kugwingira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *