Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda mu ntara y’iburengerazuba, Maj. Gen Nkubito Eugene, yagaragaje ko Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda aza ku isonga ry’abateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko iyo adapfa nta mututsi n’umwe washoboraga kurokoka.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Mata 2026, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rw’ahazwi nko kuri Commune-Rouge, mu karere ka Rubavu.
Maj. Gen Nkubito yagaragaje ko mu 1973 ubwo Habyarimana yafataga ubutegetsi abuhiritseho Kayibanda Gregoire, yaje avuga ko azanye mu Rwanda ubumwe, amahoro n’amajyambere; nyuma y’ivangura n’ubwicanyi ubutegetsi bw’uwo yari asimbuye bwari bumaze igihe bukorera Abatutsi.
Yavuze ko hadaciye kabiri, ubutegetsi bwa Habyarimana bwahise buzana mu mashuri ibyiswe iringaniza hagati y’Abahutu n’Abatutsi; ibyatumye aba ba kabiri bavutswa amahirwe yo kwiga.
Hejuru y’ibyo gukorera Abatutsi ivangura no kubita amazina abatesha agaciro nk’inzoka n’inyenzi byatangiye gukaza umurego mu mashuri.
Maj. Gen Nkubito yavuze ko iri cengezamatwara ryakajije ubwicanyi no gutoteza Abatutsi ubutegetsi bwa Kayibanda bwari bwarakoze mu myaka ya 1959 na 1962, rinaba imbarutso yaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu musirikare yavuze ko ibintu byabaye bibi mu 1990 ubwo ingabo zari iza RPA zateraga u Rwanda, kuko Habyarimana yahise atangira kwica Abatutsi mu bice birimo Bigogwe, Ngororero na Kibirira; abandi benshi bo hirya no hino mu gihugu barafungwa, baratotezwa ndetse bagirirwa nabi.
Yavuze ko mu 1991 ubwo mu Rwanda hajyagaho Politike y’amashyaka menshi bwa mbere Habyarimana yemeye ko abagize RPF-Inkotanyi bari Abanyarwanda nyuma y’igihe yarabaheje mu gihugu ndetse yemera kujya gushyikiranira na bo i Arusha muri Tanzania, gusa ari na ko ubutegetsi bwe butegura Jenoside.
Maj. Gen Nkubito yashimangiye ko Habyarimana yagize uruhare muri Jenoside, kuko mbere y’uko iba ubutegetsi bwe bwari bumaze igihe bwarateguye interahamwe ndetse bwaranaguze imihoro yifashishijwe mu kwica Abatutsi.
Ati: “N’iyo Habyarimana adapfa, yateguraga Jenoside. Habyarimana watozaga interahamwe yatozaga iz’iki? Yaguze imihoro na ba Kabuga [Felicien], iyo mihoro yari iy’iki?”
Nkubito yashimangiye ko iyo Habyarimana adapfa nta mututsi n’umwe wari kurokoka, ati: “Habyarimana iyo adapfa yari gukora Jenoside nabi cyane ahubwo. Yari gukora Jenoside ahubwo n’abarokotse bashoboraga kutaboneka. Twese yari kutwica. Bari kugira gutya wenda bashyizeho Guverinoma y’inzibacyuho bakazana izo ngabo (iza Ex-FAR na RPA) bakazivanga, bagacyura izo mpunzi, bagafunga imipaka. Yari yaragiye atuza abaturage ahantu hatari hatuwe kera, agotagota mu Bugesera, aragotagota hariya hose na za Kagitumba; twasanze nta bantu bahatuye. Bari baramaze kugenda bagotagota ahantu hose, bivuze ngo yashakaga kugira gutya akarangiza.”
Nkubito yashimangiye kandi ko abateguye Jenoside batashakaga ko hagira umututsi n’umwe wo kubara inkuru urokoka.
Yavuze kandi ko Jenoside itatewe n’iraswa ry’indege ya Habyarimana nk’uko abahakana Jenoside babivuga, kuko iyo biza kuba ari ko bimeze ingabo ze zari kujya kurasa Inkotanyi zashinjwaga kuyirasa aho kujya kwirara mu baturage.


