20260430_142153

Gitifu wa Mageragere yatawe muri yombi 

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere wo mu karere ka Nyarugenge.

RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko Gitifu Hategekimana Silas akurikiranyweho “ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.”

Uru rwego rwasobanuye ko mu mwaka wa 2023 na 2024 Hategekimana yagiye yohererezwa amafaranga na Rubazinda Callixte uyobora kompanyi yitwa Calliane Company Ltd, kugira ngo amukingire ikibaba ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yakoraga nta ruhushya afite.

Uyu na we afunze nk’umufatanyacyaha kuri iki cyaha cya ruswa.

RIB ivuga kandi ko Hategekimana yagiye aburira Rubazinda mbere yuko hakorwa ubugenzuzi ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kugira ngo adafatwa kuko, yabukoraga nta ruhushya abifitiye.

RIB nyuma yo gufunga uriya muyobozi yongeye kwibutsa abaturarwanda kwirinda ibyaha bya ruswa kuko bidasaza bityo igihe cyose habonetse ibimenyetso ku wabikoze abihanirwa hatitawe ku gihe yagikoreye.

Yanasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru aho bakeka ruswa hose.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Ese ni Kuku Rib utajya igera hose ngo ifate biriya byamaze Abaturage, yahageze mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Rugerero Akagari ka MUHIRA Maze ikareba GITIFU Urya ibya baturage kumanywa na ni Joro, erega niyo mu Mudugudu wIcyitegererezo wa MUHIRA haje umushitsi, ageze Abaturage Maze akangaza ba bashitsi bagataha batabonanye na Baturage , Abaturage barishimye bumvise ko haje Sénateur Evode bazi ko Atarya Rushwa nyamara yatashye Nta muturage umubonye, ukuntu banamugejeje mu nkoko zabaye Iza Bayobozi zikiwa Iza Baturage,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *