Abagande bagera kuri 70 bakatiwe igihano cy’urupfu mu Bushinwa barasabirwa koherezwa iwabo

Sangiza iyi nkuru

Umukuru w’inteko ishinga amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, yasabye umudipolomate wo mu Bushinwa wari mu ruzinduko muri iki gihugu, ko barekura Abagande bagera kuri 70 bakatiwe igihano cy’urupfu mu Bushinwa.

Abagande benshi kuri ubu ngo bakaba barakatiwe igihano cy’urupfu mu Bushinwa bazira gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byinshi bitandukanye birimo nko gukora uburaya, kwinjira mu gihugu binyuranyije n’amategeko cyangwa kuhamara igihe kirenze icyo basabye.

Muri Nyakanga 2014, u Bushinwa bwanyonze Abagande babiri bahamwe n’ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge bitwa Omar Ddamulira na Ham Andrew Ngobi.

Aba babiri bakaba bari ku rutonde rw’abantu 23 bari barushyizweho imyaka 2 mbere yahoo bagomba kwicwa, mu gihe abandi 22 bari gukora igifungo cya burundu ku byaha bisa nk’ibi.

Nubwo bimeze gutyo, mu nama yagiranye na chairman wa Chinese People’s Political Consultative Conference (CPPCC), Wang Yang, ku ngoro y’inteko ishinga amategeko ya Uganda kuri uyu wa Gatanu ushize, Rebecca Kadaga, yavuze ko u Bushinwa bwagaragaje ubushake bwo kugira icyo bukora ku busabe bwa guverinoma ya Uganda bw’uko izo mfungwa z’Abagande zakoherezwa muri Uganda.

Kadaga yavuze ko baganiriye ku kuntu Abagande bafungiye mu Bushinwa bakoherezwa mu gihugu cyabo, kandi ngo chairman yavuze ko bazabitekerezaho nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

.

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *