Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, CNLG iravuga ko, Icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire mu Bubiligi cyo kuri uyu wa Gatanu cyemeje ko guverinoma y’iki gihugu atari yo yafashe umwanzuro wo gukura ingabo zayo mu Rwanda ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo kuba mu Rwanda mu 1994, cyafashwe kubera impamvu za politiki.
Kuwa 11 Mata 1994, nibwo ingabo z’u Bubiligi zasize ibihumbi by’abantu bari bahungiye muri ETO mu mujyi wa Kigali bonyine, birangira bishwe nabi n’Interahamwe n’ingabo za Leta y’Abatabazi.
Nyuma y’imyaka 14 jenoside ibaye, mu 2008, imiryango y’abarokotse yujuje ikirego I Buruseli irega Guverinoma y’iki gihugu kuba yarakuye ingabo zayo mu Rwanda muri jenoside bigatuma hapfa inzirakarengane z’abasivili.
Mu kumva urubanza bwa mbere, urukiko rwanzuye rushyigikira iyi miryango, ariko icyemezo kiza guhindurwa kuri uyu wa gatanu ushize, itariki 15 Kamena, mu rukiko rw’ubujurire, aho bivugwa ko urukiko rwanzuye ko ahubwo ari Umuryango w’Abibumbye wategetse kuvana mu Rwanda ingabo z’u Bubiligi zari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.
Ni muri urwo rwego, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Jean Damascene Bizimana, yatangaje ko urukiko rwakoze amakosa kubera ko icyemezo cyo gukura ingabo z’u Bubiligi mu Rwanda cyafashwe na Guverinoma y’u Bubiligi ahubwo ikabimenyesha Umuryango w’Abibumbye, akanama kawo gashinzwe amahoro, kuwa 08 Mata 1994, ndetse iki gihugu kigahita cyohereza mu Rwanda abandi basirikare 300 bo gufasha gucyura abandi banyamahanga bari mu Rwanda mu kiswe Operation Silver Back.
Yagize ati: “ Umwanzuro w’urukiko ndizera ko ushingiye ku mpamvu za politiki atari iz’amategeko. Urukiko rushoboraga kuba rwarashatse kwirinda ko abagizwe ingaruka muri ETO bashobora gusaba impozamarira .”
Ku ruhande rwa minisiteri y’ubutabera, minisitiri Busingye Johnston avuga k obo bumvise uyu mwanzuro mu itangazamakuru batarabona imigendekere y’urubanza. Ati:“ Dukeneye kuyibona no kubanza kuyiga .”


