Nyina w’umuyobozi wa Boko Haram, Falmata avuga ko amaze imyaka isaga 15 adaca iryera umuhungu we Abubakar Shekau ariko agahangayikishwa cyane no kuba uwo mwana we yarabaye icyamamare ku isi yose mu bikorwa by’ubuizi bwa nabi.
Mu kiganiro uyu mukecuru yagiranye n’Ijwi ry’Amerika yagize ati”Ndamusabira ngo Imana imwereke inzira nziza, ni byo ni umwana wanjye kandi nyina w’umuntu buri gihe aba ari nyina kandi amukunda ariko twaratandukanye. ”
Uyu mukecuru akomeza avuga ko ikibazo kinini afite ari uko atazabona aho bahurira ngo amubwire ko ibyo akora ari bibi.
Yakomeje agira ari”Yagize ingeso ze mbi arangije aranagenda aranshika sinzi iyo myitwarire iyo ari yo, Imana yonyine ni yo ibizi.
Umutwe w’abarwany ba Boko Haram watangiye ibikorwa by’iterabwoba muri Afurika y’Iburengerazuba cyane cyane muri Nigeria guhera muri 2009 ufite intego zo gushing leta ya kislam muri ako gace.
Kugeza ubu umaze guhitana abasaga 20.000 burasirazuba bwa Nigeria mu gihe abandi babarirwa muri miliyoni 2 batakigira aho barammbika umusaya.
Abubakar Shekau ayoboye uyu mutwe wa Boko Haram guhera muri 2015 nibwo yemeje ko agiye kugendera ku mahame ya Islamic State.


