Rwamagana: Umusore yiyahuye amaze kwica umupfakazi wari inshuti ye

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 24 witwaga Kubwimana Olivier, wari utuye mu mudugudu wa Rutoma, akagari ka Nyakabanda,  mu murenge wa Musha ho mu karere ka Rwamagana, mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 17 Kamena 2018, bamusanze yimanitse ndetse yishe Nyiranshimiyebaganga Claudine w’imyaka 35 wari umupfakazi, wasize abana bane.

Kuri uyu wa mbere tariki ya  18 Kamena 2018, ku isaha ya saa munani nibwo Kubwimana Olivier na Nyiranshimiyebaganga Claudine bashyinguwe mu irimbi rusange.

Abaturage bavuga  ko Kubwimana Olivier yari afite ubukwe  n’umukobwa bagombaga kwerekanwa mu rusengero ariko inzu yabagamo bakavuga ko yayubatse afashijwe na N. Claudine.

Umwe mu baturanyi utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Bwiza.Com ko basanze Kubwimana yiyahuye nyuma yo kwica uwo abo  baturanyi be bitaga umugore we, nyamara batarigeze babana, kuko umusore yari akiri ingarugu ariko babyaranye umwana wari umaze ibyumweru apfuye ari uruhinja.

Aragira ati “ejo mu gitondo baraduhamagaye batubwira ko Kubwimana yiyahuye tuhageze dusanga yimanitse mu mugozi, turebye dusanga na Nyirabutuyu[izina bahimbaga N.Claudine] na we yapfuye yamuzingazinze mu bitenge, duhita twitabaza ubuyobozi , ntabwo babanaga ariko dusanzwe tuzi ko yari ari inshuti ye ku buryo bavugaga ko ari umugore we”.

Umwe mu bagize umuryango wa Kubwimana Olivier avuga ko ibyabaye byabatunguye.

Aragira ati “yazindutse mu gitondo yishyura abantu bose yari afitiye amadeni andi mafaranga yasagutse ku bihumbi 800 yari afite ayaha se ndetse amuha n’igare rye, afata ikiziriko akijyana iwe aho yabaga, asiga abwiye mushiki we ngo aze kumukorera isuku,hashize umwanya mushiki we agiye asanga yimanitse akoresheje wa mugozi yakuye kwa se , twarahageze dusanga yari yaraye yishe Nyirabutuyu”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buvuga ko bukomeje kwigisha  abaturage  kwirinda amakimbirane nkuko bitangazwa na Mutoni Jeanne, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Aragira ati “ku bijyanye n’amakimbirane mu miryango ni ugukomeza kwigisha abantu bakabana neza ndetse aba bana mu buryo butemewe n’amategeko tukabakangurira gusezerana imbere y’amategeko no kubahana hagati y’abashakanye, abana basigaye imiryango ya se n’iya nyina irahari bazafatanya kubarera”.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *