Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barasaba ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke kwihutisha imirimo yo kubaka urwibutso rushya rwa Jenoside rwa Gashirabwoba kuko igihe cyari cyaragenwe rwagombaga kuba rwuzuye kirenzeho ukwezi.
Byari biteganijwe ko mu kwibuka k’uyu mwaka ari ho urwibutso rushya rw’icyitegererezo rwa Jenoside rwa Gashirabwoba ruri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke rwagombaga gushyingurwamo mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside ishyinguye mu zindi, ariko iki gikorwa nticyabashije kuba kubera ko imirimo yo kurwubaka itararangira.
Nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke,ngo uru rwibutso rushya rwa Jenoside rwa Gashirabwoba rwatangiye kubakwa mu ntangiriro z’umwaka ushize,biteganijwe ko rwagombaga kuzura bitarenze ku wa 30 Gicurasi uyu mwaka rugashyingurwamo muri uku kwezi kwa Kamena, ariko ngo ntibyagenze uko byari byateganijwe, bukavuga ko byatewe n’imvura yaguye igihe kirekire ntibikunde ko imirimo yihuta, bugasaba abagombaga kurushyinguramo imibiri y’ababo kuba bihanganye,aho bubizeza ko umwaka utaha nta kabuza ruzashyingurwamo.
Abahagarariye abafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rusanzwe rwa Gashirabwoba bagombaga kwimurirwa muri uru rushya,bavuga ko basaba bakomeje akarere kwihutisha imirimo isigaye ikarangira vuba,gusa bakishimira aho imirimo igeze kuko basanga ngo rutaradindiye cyane.
Nyirabizimana Emertha wo mu muryango inshuti family uhuriweho n’abarokokeye aha I Gashirabwoba n’ahandi mu karere ka Nyamasheke n’igice kimwe cy’akarere ka Rusizi, bakaba ngo baragize uruhare rukomeye mu iyubakwa ry’uru rwibutso,yabwiye Bwiza.com ko kuba nta mashanyarazi arurimo,hari n’ibindi bitararukorwaho kandi bikenewe cyane ari ikibazo nubwo bishimira uko ibyakozwe byagenze,agasaba ko byakwihutishwa bikuzura vuba bagatangira kwitegura kuzarushyinguramo umwaka utaha.
Yagize ati’’ turashima ibyakozwe kuko n’ubu ubona ko ari urwibutso ruzaba ruhesheje ishema abacu bishwe urw’agashinyaguro bari bashyinguye mu nzibutso zitameze neza kandi zitatanye,ariko turasaba kwihutisha ibisigaye bikarangira vuba. Nk’ubu nta mashanyarazi arurimo,ibiranga amateka ya Jenoside yabereye aha nta na kimwe kirajyamo,hanze ntihararangira gutunganywa,n’ibindi twifuza ko byakorwa vuba tukitegura kurushyingiramo umwaka utaha.’’
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Kamari Aimé Fabien,avuga ko koko byari biteganijwe ko uyu mwaka rushyingurwamo,ariko hagiye habaho impamvu nto zituma ibisigaye bitarakozwe zirimo n’imvura yaguye igihe kirekire igatuma bidakorwa uko byateganijwe,ariko ngo bitarenze Nyakanga uyu mwaka byose bizaba byuzuye.
Ati’’ ni byo koko rwagombaga gushyingurwamo uyu mwaka ariko hari ibitaratungana neza,nk’ayo mashanyarazi atarashyirwamo nk’uko abaharokokeye babivuga, aho basaba ko ibisigaye byose byihutishwa kandi natwe ni cyo cyifuzo cyacu,nkabizeza ko bitarenze impera z’ukwezi gutaha byose bizaba byarangiye neza hasigaye kwitegura kurushyingura mo abacu mu cyubahiro.’’
Ubwo umurenge wa Bushenge wibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi,iki kibazo cyagarutsweho, Depite Kankera Marie Jose wari umushyitsi mukuru avuga ko aho imirimo igeze hashimishije,na we asaba ko ibisigaye byihutishwa kandi ko bitagoye igihe inzego zose bireba zarushaho kubishyiramo imbaraga.
Uru rwibutso biteganijwe ko ruzuzura rutwaye amafaranga arenga 400.000.000 z’amanyarwanda,rukazaba rurimo ibiranga amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace,rukazanimurirwamo imibiri 13.002 iri mu rwibutso rwari rusanzwe rwa Gashirabwoba n’izindi zizumvikanwaho, abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace batarabona imibiri y’ababo bakaba barasabye bakomeje abazi aho iri ko baherekana, na yo ikazashyinguranwa n’indi mu cyubahiro icyo gihe.

Bahuwiyongera Sylvestre/Bwiza.com


