55817_1777309648

Yaguye agacuho ari gusambanya umukecuru w’imyaka 89

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 29 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gusambanya ku gahato umukecuru w’imyaka 89 mu gihugu cya South Africa.

Ibi byabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026, mu mudugudu wa Nyavani, uherereye hafi ya Malamulele mu Ntara ya Limpopo.

Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi muri iyo ntara, Hlulani Mashaba, uyu mugabo yinjiye mu cyumba cy’uyu mukecuru mu gihe yari aryamye, maze amukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina nyuma y’uko yari yamusabye amafaranga akamubwira ko ntayo afite.

Amakuru akomeza avuga ko nyuma yo gukora iki cyaha, ukekwaho icyaha yaje gusinzira aho ngaho, bituma uwo mukecuru abona uburyo bwo gutabaza abaturanyi.

Uyu mugabo yahise atabwa muri yombi, ariko mbere y’uko agezwa kwa muganga, abaturage bari bamaze kumukubita bamuziza ibyo akekwaho. Kuri ubu ari kuvurirwa mu bitaro, aho ari no gucungirwa umutekano n’inzego za polisi.

Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’intara ya Limpopo, Thembi Hadebe, yashimye ifatwa ry’uwo mugabo, ariko anihanangiriza abaturage kwirinda kwihanira, abasaba kureka amategeko agakora akazi kayo.

Biteganyijwe ko ukekwaho iki cyaha azagezwa imbere y’urukiko rwa Malamulele mu minsi ya vuba kugira ngo aburanishwe ku byaha akurikiranyweho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *