Umugore w’umunyamerika utamenyekanye amazina yahamije ko atunzwe n’inkari z’imbwa ye zikamufasha kwivura indwara yamujujubije y’ibiheri bitutumba ku ruhu (kanseri y’uruhu).
Ubwo yabazwaga ku kuri kwibyo avuga yagize ati”Benshi muri mwe akenshi muhara mu mbaza imbamvu ngaragara neza, cyangwa se ibirungo by’ubwiza nkoresha bigatumba nsa neza nk’uku. gusa nagirango mbabwire ko ibi byose mbikesha inkari Z’imbwa yanjye”
Yongeyeho kandi ko ataramenya ibanga ryihishe mu nkari z’imbwa ye yari yarazahajwe n’ibiheri bitutumba kuruhu ndetse ko n’isura ye yamuteraga ubwoba no kwiheba bigatuma yumva yigunze.
Yagize ati”Ntaratangira kunwa inkari z’imbwa yanjye nari narihebye nibaza uko nzagarura uruhu rwiza rwanjye mbese nari naratakaje ikizere nuko nza kuvumbura ko inkari z’imbwa zamvura nuko ntangira kuzinwa gutyo”
Ybajijwe umumaro wihariye uri mu nkari z’imbwa maze asubiza agira ati”Buriya harimo vitamin A,E, kandi inkari z’imbwa zibitseho amagarama 10 y’imyunyu ngugu(Calcium) ibyo byose byishyize hamwe byamvuye indwara y’ubuheri na kanceri y’uruhu muri rusange”
Mr Zaki Almallah umu ganga mu bitaro bya BMI Priory Hospital bihereye i Birmingham avuga ko kugeza magingo aya nta kigo cy’ubushakashatsi cyangwa ibitaro bikomeye ku isi byari byemeza ko mu nkari z’imbwa harimo ibi byose uyu mugore yavuze haruguru ndtse yewe ntahantu nahamwe hari humvikana indwara yavuwe hifashihsijwe izi nkari nkuko uyu mugore yemeza ko arizo zamuvuye canceri y’uruhu.



photo: Courtesy




