Uganda: Ese koko Gen Kayihura yaba yari atunze imashini yafataga amajwi abayobozi barimo na perezida Museveni?

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda arebana n’itabwa muri yombi ry’uwari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura, kuri ubu aravuga ko mu rugo rwe hasanzwe imashini ifata amajwi bivugwa ko yaba yarakoreshaga mu gufata amajwi perezida Museveni, abaminisitiri, ndetse n’abayobozi b’inzego z’umutekano.

Amakuru agera ku rubuga Spyreports aturuka ku muntu uri mu iperereza aravuga ko iyi mashini ifata amajwi yavumbuwe mu mukwabu wo gusaka mu rugo rwa Gen Kayihura I Muyenga wakozwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano zitandukanye ari zo; polisi, CMI, ISO na JATT.Uyu watanze amakuru akavuga ko abagiye gusaka kwa Kayihura bahasanze iyo mashini ndetse n’imbunda 2 za high caliber.

Yongeyeho ko iyi mashini yakoreshwaga mu gufata amajwi y’abaminisitiri muri guverinoma, abadepite, perezida Museveni  n’abayobozi bakuru b’ingabo iyo babaga bahamagarana kuri za telephone.

Yagize ati: “Yanafataga amajwi y’ibiganiro bya perezida kuri telephone kandi rimwe na rimwe yitabaga telephone zivuye mu mahanga.”

Akomeza avuga ko ku munsi wo gusaka mu rugo rwe, abashinzwe iperereza baturutse mu nzego zose z’umutekano bahurijwe Mbuya, bagasoma amazina babwira buri mwe umuntu ajya gusaka iwe. Nyuma yo gusoma amazina yabo bakaba barabahaye imodoka n’umutekano baragenda bafata abakurikiranwe nka Gen Kayihura, Herbert Muhangi na Ndahura Atwooki babajyana gusaka mu ngo zabo kandi bose bari mu mapingu.

Bikavugwa ko abashinzwe iperereza banavumbuye imbunda ikomeye itarakoreshwa mu rugo rw’uwahoze akuriye umutwe wa polisi wa Flying Squad, ACP Herbert Muhangi iriho ikirango cya UP (Uganda Police). Ubwo yabazwaga impamvu yari atunze iyi mbunda ikomeye kandi yari afite abashinzwe kumurinda, Muhangi yasubije ko yayisinyiye ayikuye muri polisi nyuma yo kwakira ubutumwa bumutera ubwoba bw’abantu atazi.

ACP Muhagi kandi iyi nkuru ikaba yibutsa ko mu mwaka ushize yarokotse urupfu ubwo abagabo babiri bari bari kuri moto bamugendagaho ariko ngo akabasha kubacikira mu isoko.

Spyreports ikavuga ko amakuru ifite avuga ko kuri ubu iperereza riri gukorwa ari ukumenya ahantu iyi mashini ifite ikoranabuhanga riteye imbere yavuye ndetse n’icyo abayisanganywe bari bagambiriye dore ko ngo no kwa Lt Col Ndahura (wahoze akuriye iperereza ku byaha rya polisi) naho hasanzwe imashini nk’iyi.

Iyi nkuru yibutsa ko amabwiriza yo guta muri yombi Gen Kale Kaihura na bamwe mu bo yayoboraga yavuye mu nama y’umutekano yari iyobowe na perezida Museveni ku ngoro ye. Ni inama yitabiriwe Minisitiri w’Intebe, Ruhakana Rugunda, minisitiri w’umutekano, Gen Jeje Odong, umugaba mukuru w’ingabo, Gen David Muhoozi, umukuru w’urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO), ukuriye urwego rw’ubutasi mu gisirikare (CMI) n’abandi..

Abakuriye izi nzego z’umutekano ngo bakaba barasabye perezida Museveni guta muri yombi Gen Kale Kayihura bashimangira ko abapolisi yahoze ayobora batawe muri yombi bakekwaho ibyaha barimo, Nixon Agasirwe, Joel Aguma n’uwitwa Kasiba bahuje Kayihura n’ibyaha byinshi bitandukanye byakozwe bashinjwaga.

Aha rero niho haturutse igikorwa cyiswe Operation Arrest ADF kigatangizwa mu ibanga, igisirikare kigategeka Brig Kayanja Muhanga gukaza umutekano muri Mbarara na Lyantonde nyuma y’aho kajugujugu yari irimo abasirikare babiri bakuru, Lt Gen Wilson Mbadi wungirije umugaba w’ingabo ndetse n’umuyobozi wa CMI, Col Abel Kandiho, igiriye gufata Kayihura ku ifamu ye muri Lyantonde bakamubura.

Gen Kale Kayihura akaba yaraje kugaragara nyuma bivugwa ko yashakaga gutoroka igihugu, atabwa muri yombi kuri ubu akaba afungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye aho akomeje gukorwaho iperereza nubwo hari amakuru avuga ko akomeje kwanga kugira byinshi atangaza asaba kubanza kubonana na perezida Museveni.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *