U Rwanda ntirwivanga muri politiki z’ibindi bihugu- Amb. Nduhungirehe avuga ku kuba Kabila akwiye kuva ku butegetsi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga,Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda nta nyungu rufite zatuma rwivanga mu kutavugarumwe muri politiki kuri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Kamena 2018, cyibandaga ku byaranze umubano w’u Rwanda n’amahanga mu mezi atatu ashize, Amb. Nduhungirehe […]

Ese koko u Burundi bwaba bukomeje kugaragaza ko bufitiye ubwoba u Rwanda ari bwo bushaka kurutera?

Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko kuri uyu wa kane, itariki 21 Kamena, igisirikare, igipolisi, Imbonerakure n’abaturage batuye muri Komini Mabayi na Komini Bukinanyana, ngo babyukirijwe gushakisha inyeshyamba zimaze amezi 2 mu ishyamba rya Kibira nk’uko amakuru ava mu gisirikare avuga. Bamwe mu barundi baraburira u Rwanda. Andi makuru ariko Bwiza.com akesha urukuta rwa facebook […]

Ubuzima bwa Mwarabu urinda Diamond buri mu kaga nyuma yo gukora impanuka

Umusore w’ibigango, Seleman Mirundi, uzwi ku izina rya  Mwarabu fighter, urinda umuhanzi Diamond, yakoze impanuka none ubuzima bwe buri mu kaga. Ikinyamakuru Kenyan E Daily  gitangaza ko yakoze impanuko ikomeye, akubita umutwe hasi  ajyanwa mu bitaro bya Leta bya Muhimbili (National referral hospital) biri mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania. N’ubwo kidatangaza icyamuteye […]

Gasabo: Umugore akurikiranweho icyaha cyo kwica umugabo we afatanyije n’abisengeneza be

Umugore witwa Mutumwinka Julienne wo mu Karere ka Gasabo yatangiye kuburana ku cyaha cyo kwica umugabo we ashinjwa kuba yarakoze afatanyije n’abisengeneza be. Abaregwa bose bemera icyaha. Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rukaba rwaraburanishije, kuwa 20 Kamena, urubanza rw’uyu mugore, Mutumwinka Julienne, Ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cyo kwica umugabo we  afatanyije n’abitwa Murego Gakuru Kelly na Murego […]

Min. Nyirasafari asanga abayobozi n’abaturage badakwiye kwitana ba mwana ku kudindiza iterambere ry'umuryango nyarwanda

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari EspĂ©rance, avuga ko mu mugoroba w’ababyeyi mu Rwanda hakigaragaramo ikibazo cyo kuregeza haba ku ruhande rw’abaturage ndetse no ku buyobozi bw’ibanze bukorana na bo kuko aho byubahirizwa hagaragara impinduka mu iterambere ry’umuryango nyarwanda. Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu nama nyunguranabitekerezo yari yahuje Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’abafatanyabikorwa ba […]

Loni iremeza ko ibibera muri Centrafrica bimaze kurenga ubushobozi bwa MINUSCA

Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrica yatangarije Akanama k’Amahoro n’Umutekano ko ibiri kubera muri iki gihugu bimaze kurenga MINUSCA ndetse ko akaga ku ngabo zayo zikomeje kwiyongera. U Rwanda narwo rukaba ruri mu bihugu bifite ingabo n’abapolisi muri iki gihugu. Bwana Parfait Onanga-Anyanga yatangaje ko abakozi ba MINUSCA; abasirikare, abapolisi n’abasivili bakomeje kuba ibipimo by’imitwe yitwaje […]

Nyampinga w’u Bubiligi ari mu mazi abira azira gutwara imodoka ku muvuduko wa 116 km/h

Cilou Annys wabaye nyampinga w’u Bubiligi mu 2010, ari mu mazi abira nyuma yo gutwara imodoka ku muvuduko uri hejuru cyane. Urukiko rwa polisi rwa Bruges mu Bubiligi rushinja Miss Anny gutwara imodoka iminsi 15 afite umuvuduko udasanzwe, akaba acibwa amande y’amayero ahwanye na 560. Ikinyamakuru 7sur7 gitangaza ko uyu mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, ku […]

Rubavu: Imirimo ikoreshwa abana imaze gutuma abasaga 3,500 bata amashuri

Mu Karere ka Rubavu haravugwa guta amashuri ku bwinshi kw’abana bivugwa ko imirimo irimo n’ivunanye bakoreshwa ari kimwe mu bituma bamwe muri bo bo bava mu ishuri, aho abasaga 3500 bivugwa ko baritaye. Imirimo yo mu birombe, gutashya inkwi iy’ubucuruzi bwiganjemo ubw’ibisheke uyisangamo abana kubwiganze. Ubwabo ngo biragoye ko bemera kuvugira kubyuma by’itangazamakuru ngo basobanure […]

RNC yanze guhakana cyangwa ngo yemeze niba ifite abarwanyi muri Congo

Nyuma y’aho mu ntangiriro z’iki cyumweru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo havugiwe ikibazo cy’amakimbirane ahuza Abanyamulenge n’andi moko mu bice bya Bijombo, hakavugwa ko hari ingabo z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa RNC zigira uruhare muri aya makimbirane, iri shyaka mu kiganiro kirambuye n’itangazamakuru ntiryahakanye cyangwa ngo ryemeze ko rifite abarwanyi muri […]

Ntabwo Perezida Nkurunziza azongera gukandagiza ikirenge mu kibuga cy’umupira w’amaguru

Perezida Nkurunziza wari uzwiho gukunda cyane gukina umupira w’amaguru, kubera imvune yagize, ntabwo azongera kuwukina. Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi we, Karerwa Ndenzako Jean-Claude mu kiganiro yagiranye n’atangazamakuru, avuga ko ubuzima bwa Perezida Nkurunziza bumeze neza, ariko ko ikibabaje ari uko atazongera guconga ruhago. Yagize ati “Ubuzima bwa Perezida Pierre Nkurunziza bumeze neza, gusa ntabwo azongera gukina […]

Uganda: Ese koko Gen Kayihura yaba yari atunze imashini yafataga amajwi abayobozi barimo na perezida Museveni?

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda arebana n’itabwa muri yombi ry’uwari umukuru w’igipolisi, Gen Kale Kayihura, kuri ubu aravuga ko mu rugo rwe hasanzwe imashini ifata amajwi bivugwa ko yaba yarakoreshaga mu gufata amajwi perezida Museveni, abaminisitiri, ndetse n’abayobozi b’inzego z’umutekano. Amakuru agera ku rubuga Spyreports aturuka ku muntu uri mu iperereza aravuga ko iyi […]

Uwo ari we wese nta burenganzira afite bwo kugarura amacakubiri- Min. Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis avuga ko nta muntu ufite uburenganzira bwo kugarura mu Banyarwanda amacakubiri cyangwa ingengabitekerezo ya jenoside, ko n’uwabigerageza yabihanirwa n’amategeko. Min. Kaboneka yabitangaje ku wa Kane tariki ya 21 Kamena 2018, mu muhango kwibuka abakozi bakoreraga Minisiteri zitwaga MINITRASO, MINIFOP na MININTER bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati “Uwo ari we […]

Rusizi: Yafatanywe ibiro 70 by'urumogi yageragezaga kwinjiza mu karere

Ahagana saa mbiri z’ijoro ryo ku wa 20 Kamena uyu mwaka, Polisi mu karere ka Rusizi yafashe uwitwa Ndayisaba Celestin arimo kwinjiza muri aka karere ibiro 70 by’urumogi. Uyu musore w’imyaka 29 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Kacyangugu, mu murenge wa Kamembe ubwo yari akimara kwinjiza urwo rumogi muri aka gace k’Igihugu arukuye muri kimwe […]