Min. Nyirasafari asanga abayobozi n’abaturage badakwiye kwitana ba mwana ku kudindiza iterambere ry'umuryango nyarwanda

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Espérance, avuga ko mu mugoroba w’ababyeyi mu Rwanda hakigaragaramo ikibazo cyo kuregeza haba ku ruhande rw’abaturage ndetse no ku buyobozi bw’ibanze bukorana na bo kuko aho byubahirizwa hagaragara impinduka mu iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu nama nyunguranabitekerezo yari yahuje Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango n’abafatanyabikorwa ba yo mu mujyi wa Kigali barimo ubuyobozi bw’umujyi, inzego z’umutekano, iz’amadini n’izindi zitandukanye.

Minisitiri Esperance avuga ko umuryango ari nk’igihugu gito ariko iterabere rya wo rikaba rikomeje kunyeganyezwa n’ibibazo bimwe na bimwe bishobora gukemukira mu biganiro byo mu mugoroba w’ababyeyi ariko ugasanga umubare w’abawitabira bakiri hasi cyane.

IMG 8441

Abafatanyabikorwa batandukanye bari muri iyi nama bagaragaje ko hari abaturage bumva ko umugoroba w’ababyeyi wahariwe aciriritse kandi nyamara bireba buri munyarwanda wese yaba ukize nukennye kuko uruhare rwabo bose rukenewe.

Abatunzwe agatoki cyane ni abo usanga bakora mu nzego z’ubuyobozi batajya bagaragara muri ririya huriro, abagabo biyumvisha ko bireba abagore gusa n’abandi.

Kuri iki kibazo, Minisitiri Esperance yagize ati “si numva impamvu abaturage babura umwanya wo kujya mu mugoroba w’ababyeyi bakabona uwo kujya mu kabari cyangwa mu mupira n’ibindi bidafite umumaro.”

IMG 8442
Abanyamadini nka bamwe mu bafatanyabikorwa ba hafi ba Mijeprof na bo bari bahari

Aha yagarutse ku bagabo bigira ba ntibindeba bakumva ko biriya biganiro n’ibindi bireba uburere bw’abana bireba abagore gusa.

Gusa yanagarutse ku buyobozi bw’ibanze usanga budakangurira abaturage kwitabira gahunda y’umugoroba w’ababyeyi, aho yavuze ko na bo babigendamo biguruntege.

Yagize ati “Bigaragara ko aho abayobozi bo mu nzego z’ibanze bwabigizemo uruhare hari icyakozwe mu gukemura amakimbirane haba mu ngo ndetse no kwita ku muryango muri rusange, aho bitagenda neza rero na ho ni uko izo nzego ziba zitabigize ibyazo.”

IMG 8448
Bosenibamwe uyoboye ikigo cy’igihugu ngororamuco hamwe na Gacinya uhagarariye Inkeragutabara mu mujyi wa Kigali na bo bari muri iyo nama

Urugero rwatanzwe ni akarere ka Kirehe kari gafite umubare ungana na 50% by’abana bagwingiye muri 2010 naho muri 2015 kakaba kari kageze kuri 29.4%.

Bimwe mu bibazo bikemukira mu mugoroba w’ababyeyi birimo kurwanya imirire mibi no kugwingira mu bana n’ababyeyi, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uburezi bw’abana n’ibindi.

Iyi minisiteri ivuga ko kugeza ubu ibibazo by’amakimbirane yo mu miryango kitarakemuka ndetse ko bikigaragara hirya no hino mu gihugu bikaba byitezwe ko umugoroba w’ababyeyi niwongererwa ubushobozi bizakemuka burundu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *