Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko kuri uyu wa kane, itariki 21 Kamena, igisirikare, igipolisi, Imbonerakure n’abaturage batuye muri Komini Mabayi na Komini Bukinanyana, ngo babyukirijwe gushakisha inyeshyamba zimaze amezi 2 mu ishyamba rya Kibira nk’uko amakuru ava mu gisirikare avuga. Bamwe mu barundi baraburira u Rwanda.
Andi makuru ariko Bwiza.com akesha urukuta rwa facebook rwa SOS Media Burundi aturuka aho hantu avuga ko kuvuga ko hari inyeshyamba zari muri iryo shyamba ari ikinyoma kigamije kuyobya abanyagihugu n’umuryango mpuzamhanga.
Bikavugwa ko umusore utuye kuri kamwe mu dusozi two muri zone yo muri Bukinanyana, avuga ko ahubwo Interahamwe zimaze amezi 2 kuri uyu musozi kandi ziba zifite ibikoresho bya gisirikare zihabwa n’igisirikare cy’u Burundi, ndetse akemeza ko by’umwihariko ibi bikoresho zibihabwa na batayo y’112 ya Ndora.
Andi makuru akomeza agera kuri SOS Media Burundi avuga ko abakuriye izi nyeshyamba z’Abanyarwanda Abarundi badatinya kwita Interahamwe bacumbikiwe muri hotel iri aha hantu hitwa Ndora.
Umwe mu bayobozi bo kuri uyu musozi akavuga ko mu byumweru bibiri bishize, aba Banyarwanda bavuye mu birindiro byabo bakajya kuba mu mahema.
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko abaturage bafite ubwoba bw’imirwano ishobora kuvuka.
Umwe muri aba baturage ati: “ Nubwo twaherekeje igisirikare n’igipolisi ejo kuwa kane mu Kibira, twabonye ko byari uguha imbaraga izi Nterahamwe kubera ko twategetswe gutwara ibyo kurya nyuma tukabwirwa gusubira mu rugo .”
Biravugwa ko bamwe mu baturage batuye mu bice byegereye u Rwanda batangiye kuva aho batuye bakajya kuba bari aha muri Komini Mabayi. Ubwo komanda wari uyoboye ibi bikorwa muri mabayi na Bukinanyana yasabwaga kugira icyo avuga ku bivugwa n’abaturage ngo yanze kugira icyo atangaza.
Ku rundi ruhande, nk’uko duherutse no kubibagezaho kuwa 19 Kamena mu nkuru yari ufite umutwe ugira uti: “ U Burundi bukomeje gushyira mu majwi u Rwanda mu mushinga wo kubuhungabanya witiriwe Reynders ”, umuvugizi wa guverinoma y’u Burundi, Philippe Nzobonariba noneho yatangaje ko ibihugu byo mu burengerazuba, by’umwihariko mu Burayi ari byo byihishe inyuma y’imibanire mibi hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Yagize ati: “ U Rwanda rwakomeje gukoreshwa mu guhungabanya u Burundi. Rwakiriye amafaranga menshi yo guteza umutekano mucye no gukuraho ubutegetsi bwa Bujumbura ”. Ibi akaba yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru nk’uko bigaragara kuri iyi photo.

Philippe Nzobonariba wakomeje atuka umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yakomeje avuga ko biteguye gusubiza mu buryo umubano w’u Burundi n’u Rwanda ariko akaba ari rwo rutera intambwe ya mbere. Yongeyeho ko batanze ibirego birega perezida w’u Rwanda mu nkiko mpuzamahanga kandi ngo agomba guhanwa.
Bamwe mu Barundi baraburira u Rwanda
Nubwo Nzobonariba avuga ibi, bamwe mu Barundi batifuriza inabi u Rwanda bararuburira bavuga ko ahubwo u Burundi bushobora kuba ari bwo bushaka gutera u Rwanda.
Uwitwa Thierry Nduwayezu, akaba ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, agira icyo avuga kuri aya makuru abinyujije kuri twitter , yavuze ko abayobozi b’u Burundi akanya kwose babonye batabura guharabika perezida w’u Rwanda, nyamara baba bategura abantu mu mutwe bagamije gutera u Rwanda.
Undi witwa Arielle we avuga ko iki kibazo gikwiye kwitabwaho kandi byihuse kuko giteye ubwoba, agakomeza abaza ati: “ kuki abajenosideri bari ku butaka bwacu ?”
Uwitwa Natunde we ati: “ Niba aya makuru ari ukuri, ni abicanyi bangahe batojwe guverinoma y’u Burundi ishaka ?” yongeyeho ko Imbonerakure, abapolisi, abasirikare n’abari abasirikare bakora amabi bahari bahagije.
Naho kuri twitter ya iBurundi ho baravuga ko ubutegetsi bw’u Burundi bukomeje guha intwaro no kugaburira inyeshyamba za FDLR n’abajenosideri muri Ndora mu Ntara ya Cibitoke no mu ishyamba rya Kibira nk’uko abaturage babyemeza.
Ese wa mugani w’aba Barundi igihugu cyabo nticyaba gishyira u Rwanda mu majwi nyamara buri gucura imigambi mibisha yo kurutezamo umutekano mucye bugahindukira bugatanga abagabo buvuga ko ari u Rwanda rushaka kubuhungabanya?







