Mu Karere ka Rubavu haravugwa guta amashuri ku bwinshi kw’abana bivugwa ko imirimo irimo n’ivunanye bakoreshwa ari kimwe mu bituma bamwe muri bo bo bava mu ishuri, aho abasaga 3500 bivugwa ko baritaye.
Imirimo yo mu birombe, gutashya inkwi iy’ubucuruzi bwiganjemo ubw’ibisheke uyisangamo abana kubwiganze.
Ubwabo ngo biragoye ko bemera kuvugira kubyuma by’itangazamakuru ngo basobanure ikibibatera ibishobora kugaragaza ko bazi ko ibyo bakora bitemewe.
Ibi ni imwe mu mpamvu zishobora kureberwa mu ndorerwamo y’umubare utari muto w’abata ishuli bagashoka inzira yo gushaka ifaranga.
Icyakora bamwe babitwerera ababyeyi babo bana no kunanirana kw’abana nyirizina.
Uwampayizina Marie Grace ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Rubavu agaragaza ko ari ikibazo kizwi ngo kuko n’abo kigaragayeho bahanwa nubwo buterekana ingero z’ibyo bihano.
Hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara abana bari mu mirimo imwe n’imwe inavunanye abandi bagacuruza baniga bikarangira ishuli baritaye nk’uko iyi nkuru ya Radio 10 ivuga.
Mu Karere ka Rubavu abarenga 3500 bataye ishuli gusa ubuyobozi buvuga ko bwifuza ko 98% y’aba basubira mu ishuli ngo binyuze mu bukangurambaga.


