Umugore witwa Mutumwinka Julienne wo mu Karere ka Gasabo yatangiye kuburana ku cyaha cyo kwica umugabo we ashinjwa kuba yarakoze afatanyije n’abisengeneza be. Abaregwa bose bemera icyaha.
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rukaba rwaraburanishije, kuwa 20 Kamena, urubanza rw’uyu mugore, Mutumwinka Julienne, Ubushinjacyaha bukurikiranyeho icyaha cyo kwica umugabo we afatanyije n’abitwa Murego Gakuru Kelly na Murego Gatoya Kevin cyakorewe mu Kagali ka Kibenga mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo .
Uyu Mutumwinka Julienne yari yarashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko n’umugabo we, Ngabonziza JMV, ariko babana nabi ku buryo mu rugo rwabo hahoraga amakimbirane aturuka ku mwana uyu mugore yabyaye mu gihe umugabo we yari afunzwe azira uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha bukuru ivuga.
Ni icyaha cyakozwe mu ijoro ryo kuwa 4/6/2018 ubwo Mutumwinka yumvikanaga n’aba bana abereye nyirasenge bahengera ko uyu Ngabonziza yasinze baramuniga bakoresheje umukandara barangije baramusohora bamuta haruguru y’inzu yabagamo hanyuma bumvikana na Mutumwinka ko nawe bamuzirika hanyuma bagatabaza kugira bayobye uburari bigaragare ko ari abagizi ba nabi babateye bakamwica.
Biteganyijwe ko uru rubanza ruzasomwa ku wa 29 Kamena 2018 saa mbiri za mu gitondo.


