U Rwanda ntirwivanga muri politiki z’ibindi bihugu- Amb. Nduhungirehe avuga ku kuba Kabila akwiye kuva ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga,Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda nta nyungu rufite zatuma rwivanga mu kutavugarumwe muri politiki kuri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Kamena 2018, cyibandaga ku byaranze umubano w’u Rwanda n’amahanga mu mezi atatu ashize, Amb. Nduhungirehe avuga aho u Rwanda ruhagaze ku ngingo yo kuba Perezida Joseph Kabila akwiriye kuva ku butegetsi, yavuze ko u Rwanda nta ruhare rwagira mu byemezo bifatwa n’Abanyepolitiki ba Congo ubwabo.

Yagize ati” u Rwanda nk’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose gituranye na DR Congo duhangayikishijwe n’amahoro n’umutekano mu karere. Tuzi ko uburyo ibiri kubera muri politiki ya Kinshasa byatugiraho ingaruka. Nk’u Rwanda ntitwivanga muri politiki z’ibindi bihugu, nta ruhare rwagira mu byemezo bifatwa n’Abanye-Congo”

Uyu muyobozi yashimangiye ko u Rwanda ruzashyigikira imigambi n’ingamba zose zizashyirwaho n’imiryango yo mu karere kugira ngo ibibazo bya politiki biri muri Congo bikemuke.

Ati”Twe nk’u Rwanda, icyo navuga ni uko tuzafatanya n’akarere mu migambi izashyirwaho mu gukemura ibibazo by’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Congo”

DgTK7KRXkAop4e4

Congo yagaragaje ko itewe amakenga n’ibihugu byo mu karere

N’ubwo Amb. Nduhungirehe yatangaje aho u Rwanda ruhagaze, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu minsi ishize yagaragaje ko hari ibihugu by’ibituranyi bishaka gukuraho Perezida Joseph Kabila.

Ibi ni byo byatumye Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Léonard She Okitund, atumiza b’Ambasaderi bahagarariye u Rwanda, Angola muri RDC, ababaza kuri gahunda ibi bihugu bibiri bifite ndetse ishyigikiwe na Leta y’ u Bufaransa aho byifata bikiga ku bibazo byayo idahari.

Ikindi cyateye impungenge Congo ni uburyo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), na mugenzi we wa Angola, Joà£o Lourenà§o na none kuwa ku wa 4-6 Kamena 2018,  bahuye n’abayobozi batandukanye mu Bubiligi aho maze bakiga ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe Kabila atigeze ahagera.

Mu gihe Leta ya Kabila yo ifite amakenga ko ibihugu by’ibituranyi birimo gushaka inzira yo kumukuraho, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko gahunda ari iyo gushakira ikibazo cya Congo umuti,ahanini iyobowe na Perezida wa Angola ukomeje gutumira abakuru b’ibihugu byo mu karere bakaganira ngo baganire kuri DRC.

Fred Masengesho Rugira/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *