Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko nubwo hari ibikorwa byinshi bikorwa n’amadini n’amatorero mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kongera kwiyubaka n’ ibindi byimakaza ubumwe n’ubwiyunge na gahunda ya Ndi umunyarwanda, hari byinshi agisabwa gukora muri gahunda ya ndi umunyarwanda kugira ngo abayoboke bayo babashe kuyumva neza no kuyigira iyabo.
Ni bimwe mu byagarutsweho n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Nsigaye Emmanuel ubwo abayoboke b’itorero Methodiste Libre mu Rwanda paruwasi ya Kamembe muri aka karere bibukaga ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi.
Yavuze ko gusenga nyako gukwiye kugaragarira mu bikorwa bifatika by’ubumwe n’ubwiyunge n’ibikorwa by’isanamitima abayobozi n’abayoboke b’aya madini n’amatorero bakwiye kugaragaramo,nk’uko bigaragara muri paruwasi gatulika ya Mushaka muri aka karere byatangijwe na Padiri Ubald Rugirangga,bikaba bimaze gutanga umusaruro ushimwa n’igihugu cyose.
Yagize ati “turifuza ko gahunda ya ndi umunyarwanda igaragara mu madini n’amatorero yose,abakirisitu n’abayobozi babo bakagira umwanya wo gusasa inzobe bakaganira ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,ari bwo no gusabana imbabazi bizagira ingufu zirenze izo bifite ubu ,abishe bagasaba imbabazi abo bahemukiye cyane cyane ko no mubayoboke b’aya madini n’amatorero hari abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.’’
Aganira na Bwiza.com, umuyobozi w’itorero Méthodiste Libre mu Rwanda ku rwego rw’igihugu, Musenyeri Kayinamura Samuel, yavuze ko biyemeje kurwanya umwiryane cyangwa amacakubiri ayo ari yo yose cyangwa ikintu cyose gihembera ingengabitekerezo ya Jenoside cyavuka mu itorero ryabo.
Ati “Jenoside ni icyaha gikomeye,gitera ipfunwe kandi no mu bayoboke bacu hari abayijanditse mo,hari abafungiye mu magereza hirya no hino,dufite abemeye ibyaha batashye n’abandi,tugiye kubibanda ho tubatinyure bagire uruhare rufatika muri gahunda ya ndi umunyarwanda, basaba imbabazi bagenzi babo bahemukiye, bagaragaza aho bashyize imibiri y’abo bishe muri Jenoside yakorewe abatutsi ku bahazi n’ibindi,twizera ko bizagira umusaruro ukomeye muri gahunda ya ndi umunyarwanda.’’
Conference ya Kinyaga muri iri torero irabarura umupasiteri,abavugabutumwa n’abakirisitu bose hamwe bagera ku 121 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi,bo mu mirenge yose igize akarere ka Rusizi n’indi 6 y’akarere ka Nyamasheke ikorera mo mo,abayoboke b’iri torero bakifuza ko hakwibandwa cyane ku rubyiruko mu kwigisha gahunda ya ndi umunyarwanda rukayumva neza.

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com


