Rwamagana: Abaturage bakeka ko mudugudu yegujwe azira kurarana n’amatungo mu nzu

Abaturage bo mu mudugudu wa Kamanga, akagari ka Sibagire, umurenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana, bavuga ko hashize icyumweru umuyobozi w’umudugudu wabo, Kanyeshyamba Radjabu yegujwe n’ubuyobozi, bagakeka ko yazize kurarana n’amatungo mu nzu. Bavuga ko batunguwe n’icyemezo cyo kweguzwa k’umuyobozi wabo ariko ntibabimenyeshwe n’inzego z’ubuyobozi zimukuriye kuko yari amaze imyaka irenga 8 ayobora […]

Rubavu: Umufuka w'amakara ugeze hagati y'amafaranga 12,000 na 17,000

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Kanama na Cyanzarwe mu karere ka Rubavu bavuga ko muri iyi minsi ibicanwa byabaye ingume, kuko bitakibiboneka nka mbere. Kubona ibyo kurya wiyushye akuya wabigeza mu rugo ukabura icyo ibitekesha ngo ni ibihangayikishije bamwe mu baturage muri iki gihe. Batanga urugero rwo kuba umufuka w’amakara waraguraga amafaranga 5000 […]

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe, Abiy yarokotse igitero cya grenade mu gihe abataramenyekana umubare bahasize ubuzima

Guturika guhambaye mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa gatandatu mu gihugu cya Ethiopia ahari imbaga y’abaturage bashyigikiye Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed biravugwa ko guhitanye abantu benshi mu murwa mukuru, Addis Abeba. Nyuma gato y’uku guturika, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy yavuze ko hari abantu bahasize ubuzima mu cyo yise igitero cyateguwe neza, yihanganisha imiryango […]

Urutonde rw’ibintu 10 ushobora kuba utari uzi kuri Juliana Kanyomozi- AMAFOTO

Juliana Kanyomozi ni umuhanzi w’Umugandekazi umaze imyaka igera muri 20 mu muziki, wakunzwe kuva mu myaka ya 1998 kugeza n’ubu akaba akijya ku rubyiniro benshi bakanyurwa. Dore ibintu 10 ushobora kuba utari umuziho: 1.Julian Kanyomozi ni umugandekazi wabonye izuba ku wa 27 Ugushyingo 1982, ababyeyi be ni Gerald naCatherine Manyindo. 2.Kanyomozi nta mugabo agira, yabyare […]

USA: Urukiko rwashimangiye igihano cyahawe uwiyitaga umuvandimwe wa Faustin Twagiramungu ashaka ubuhungiro

Ubujurire bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa gatanu, itariki 23 Kamena bwakomeje guhamya icyaha Umunyarwanda, Gervais Ken Ngombwa, ndetse rushimangira igihano yahawe nyuma y’uko umucamanza asanze yaragize uruhare muri jenoside ndetse akanabeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Iowa. Urukiko rw’Ubujurire rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rukaba rwateye utwatsi ubujurire bwa Gervais […]

Biravugwa ko Zari Hassan yaba ari mu rukundo rushya n'umunyamakuru -Amafoto

Nyuma y’iminsi umuherwe Zari Hassan atandukanye n’uwari umugabo we Diamond Platnumz yakunze kugaragara ari muri gahunda ze zakazi, gusa kuri iyi nshuro amafoto amaze iminsi acicikana ku mbuga nkora mbaga agaragaza Zari mu byishimo n’umunyamakuru ukorera EFm yo muri Tanzania uzwi nka Kitange Maulidi.   Nkuko byagiye bigaragara mu mashusho yagiye hanze uyu munayamakuru  Kitenge […]

Kugwingira si ikibazo cyo mu miryango ikennye gusa, no mu bakire n’abize kirimo-MIGEPROF

Byari bimenyerewe ko abantu bamaze kugimbuka ari bo bagaragaza ikibazo cyo kugwingira, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yo ikavuga ko iki kibazo gishobora kuvukanwa kugeza kugeza imyaka 6 gusa, nyuba yahoo kitarakira kikazagira ingaruka zirimo kutabasha gufata ibyemezo no kwikemurira ibibazo bito bito mu gihe kizaza kugeza umuntu ashaje. Ibi ni bimwe mu byagaragajwe na Dr […]

Amerika yafatiye ibihano bamwe mu bayobozi ba Congo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko zafatiye ibihano bamwe mu bayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinjwa ruswa. N’ubwo birinze gutangaza amazina n’umubare w’abayobozi bafatiwe ibihano, Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) itangaza ko aba bayobozi bashinjwa ruswa mu bikorwa byo gutegura amatora. Nyuma yo kubafatira ibihano, abo bayobozi ngo ntibemerewe kugirira ingendo muri Amerika […]

Ntabwo Perezida Nkurunziza aziyamamaza kandi ntazanaba Minisitiri w’Intebe- Umuvugizi we

Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza w’u Burundi, yashimangiye ijambo yivugiye ko ataziyamamaza mu matora ya 2020, ndetse ko adakeneye no kuba Minisitiri w’Intebe. Umuvugizi wa Perezida, Jean Claude Karegwa yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 22 Kamena 2018, mu nama n’abanyamakuru yabahuje n’abavugizi b’inzego zitandukanye za Leta, mu Ntara ya Bururi. Jean Claude Karegwa yagize ati […]

Rusizi: Amadini n’amatorero arasabwa gushyira imbaraga muri gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko nubwo hari ibikorwa byinshi bikorwa n’amadini n’amatorero mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kongera kwiyubaka n’ ibindi byimakaza ubumwe n’ubwiyunge na gahunda ya Ndi umunyarwanda, hari byinshi  agisabwa gukora muri gahunda ya ndi umunyarwanda kugira ngo abayoboke bayo  babashe kuyumva neza no kuyigira iyabo. Ni bimwe mu byagarutsweho n’umuyobozi […]