Ethiopia: Minisitiri w’Intebe, Abiy yarokotse igitero cya grenade mu gihe abataramenyekana umubare bahasize ubuzima

Sangiza iyi nkuru

Guturika guhambaye mu masaha ya mugitondo kuri uyu wa gatandatu mu gihugu cya Ethiopia ahari imbaga y’abaturage bashyigikiye Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed biravugwa ko guhitanye abantu benshi mu murwa mukuru, Addis Abeba.

Nyuma gato y’uku guturika, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy yavuze ko hari abantu bahasize ubuzima mu cyo yise igitero cyateguwe neza, yihanganisha imiryango y’abaguye muri iki gitero.

bb7b35e0d52046ceb748b45a2b166982 18
Hari imbaga y’abaturage yari yaje gushyigikira Abiy Ahmed

Ni mu gihe Fitsum Arega wo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe abinyujije kuri twitter yavuze ko abagizi ba nabi batamenyekanye bateye grenade mu bantu bari bitabiriye mitingi ya Minisitiri w’Intebe.

Capture 6

Uyu yongeyeho ko Minisitiri w’Intebe Abiy ntacyo yabaye kandi ko abakomerekeye muri iki gitero n’abakiguyemo bazize urukundo n’amahoro, mbere yo konegeraho ko abagabye iki gitero bazashyikirizwa ubutabera.

Usibye abapfuye nk’uko tubikesha Al Jazeera, ngo abagera kuri 20 bakomeretse bajyanywe mu bitaro bafite ibikomere bikabije. Amafoto yashyizwe ahagaragara akaba yagaragaje minisitiri w’Intebe Abiy yirukankanwa n’abashinzwe kumurinda avanwa aha hantu.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *