Rubavu: Umufuka w'amakara ugeze hagati y'amafaranga 12,000 na 17,000

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Kanama na Cyanzarwe mu karere ka Rubavu bavuga ko muri iyi minsi ibicanwa byabaye ingume, kuko bitakibiboneka nka mbere.

Kubona ibyo kurya wiyushye akuya wabigeza mu rugo ukabura icyo ibitekesha ngo ni ibihangayikishije bamwe mu baturage muri iki gihe.

Batanga urugero rwo kuba umufuka w’amakara waraguraga amafaranga 5000 nko mu myaka ibiri ishize, kuri ubu ukaba uri hagati ya 12000 na 17000, ibi kandi ngo si ibyo mu mujyi gusa kuko no mu cyaro basigaye babona inkwi baziguze, cyangwa abana bakirirwa bazihiga.

Ikindi kandi ngo Gaz yakabaye isimbura ibindi bicanwa bamwe ntibayibona ntibanayizi abandi bakavuga ko igihenze.

Uwampayizina Marie Grace Vice-Mayor w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho avuga ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose ngo izi Gaz zigere no mu byaro mu gusubiza iki kibazo.

Nubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu nta mibare bugaragaza y’abacana kuri gaz ariko bemeza ko umubare wabo utari muto nk’uko Radio 10 dukesha iyi nkuru ivuga.

Ikibazo cy’ibicanwa byagabanutse ntikihariwe n’abo muri Rubavu gusa kuko hirya no hino bigaragara ko amashyamba yabaye make.

Gusa ibicanwa bya Gaz bisa nk’igisubizo kuri iki kibazo kuko hari abavugaga ko batarabica iryera, abandi bakavuga ko bigihenze ariko ngo ubuvugizi bukomeje gukorwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *