Biravugwa ko Zari Hassan yaba ari mu rukundo rushya n'umunyamakuru -Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi umuherwe Zari Hassan atandukanye n’uwari umugabo we Diamond Platnumz yakunze kugaragara ari muri gahunda ze zakazi, gusa kuri iyi nshuro amafoto amaze iminsi acicikana ku mbuga nkora mbaga agaragaza Zari mu byishimo n’umunyamakuru ukorera EFm yo muri Tanzania uzwi nka Kitange Maulidi.

 

Nkuko byagiye bigaragara mu mashusho yagiye hanze uyu munayamakuru  Kitenge yari kuwe n’abana ba Zari bari gukina mu gihe Zari ari gutegura ifunguro ry’amanwa muri aya mashusho  Kitenge yumvikanamo ashima cyane Zari avuga ko ari mwiza kandi azi guteka neza bidasubirwaho.

Kimwe mu byateye amatsiko ababonye amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ni uburyo Kitenge yabajije abamukurikira ati”Muzane murugo cyangwa simuzane[yavugaga Zari]” isinzi ry’abafana bamwikirije maze babiha umugisha gusa hari n’abandi  baramwamaganye.

Ikinyamakuru Amani dukesha iyi nkuru cyashatse kumenya byinshi kuri aya mashusho maze cyegera   Kitenge kimubaza ku  mubano we na Zari maze asubiza ko ari nshuti bisanzwe kandi ko yari yamutumiye ngo basangira ifunguro ry’amanwa ubwo uyu  Kitenge yari ari muri Afurika y’Epfo kubera impamvu z’akazi.

Abajijwe ku magambo yavuze mu mashusho yo kuaba yajyana Zari murugo yasubije agira ati”Ntacyo bitwaye rwose njye ndi umu Islam kandi nawe nuko ikindi nzi neza nuko atararongorwa uretse umubano yari afitanye na Diamond ariko kugeza ubu ntibakiri kumwe, baratandukanye”

Zari kugeza ubu afite abana batanu ubwo yatandukanaga na Diamond Platnumz tariki 14 Gashyantare 2018 yatangaje ko akeneye umwanya agatuza akarera abana be ko adashaka kubazanamo undi mugabo. Kugeza magingo aya Zari ntacyo aratangaza ku mubano n’uyu munyamakuru Kitenge.

1529676304 nge4
Zari na Kitenge mu ruganiriro
zzz 1
Kitenge ari kumwe na Zari mugikoni ubona ko bishimye
zzzzzz
Bafatanyaga buri kimwe mu rwego rwo kuryoshya amafunguro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *