Impungenge ni zose ku mpunzi z’Abarundi zo mu Nkambi ya Lusenda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho zivuga ko ziterwa ubwoba ndetse zikajujubywa n’abashinzwe umutekano muri iyi nkambi, aho kuri uyu wa gatanu ngo hari n’impunzi zabuze nyuma yo gukekwaho guha amakuru radio RPA. Impamvu y’uko guterwa ubwoba ngo akaba ari ugushaka ko zitaha.
Umwe muri izi mpunzi z’Abarundi zo mu Nkambi ya Lusenda wajyanywe kuri station ya polisi kuri uyu wa gatanu yitwa Janvier. Uyu kimwe n’abandi bareganwa bashinjwa gukurikira ikiganiro Humura Burundi cya Radio RPA, bakanashinjwa kuba barahaye amakuru abanyamakuru b’iyi radio.
Impunzi zikavuga ko ibyo bikorwa byo kubajujubya byatangiye kuva zakwamagana gucengera mu nkambi kw’abakozi b’urwego rw’ubutasi rw’u Burundi babifashijwemo na bamwe mu mpunzi barimo uwitwa Ndayishimiye Francine.
Impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Lusenda zikomeza zivuga ko ibi bikorwa byo kuzitera ubwoba bigamije kuzihatira gutaha nk’uko byifuzwa na guverinoma y’u Burundi, zigasaba ko ibyo bikorwa byahita bihagarara kuko zifite uburenganzira bwo gukurikirana amakuru yo mu gihugu cyabo.
Iyi nkuru irasoza ivuga ko ibyo bikorwa byo kwambura uburenganzira bwazo mu Nkambi ya Lusenda muri Congo biri no mu zindi nkambi zitandukanye z’Abarundi ziri muri Tanzania.


