Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziratangaza ko zafatiye ibihano bamwe mu bayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bashinjwa ruswa.
Nâubwo birinze gutangaza amazina nâumubare wâabayobozi bafatiwe ibihano, Radiyo Mpuzamahanga yâAbafaransa (RFI) itangaza ko aba bayobozi bashinjwa ruswa mu bikorwa byo gutegura amatora.
Nyuma yo kubafatira ibihano, abo bayobozi ngo ntibemerewe kugirira ingendo muri Amerika bitewe nâizo ruswa bashinjwa.
Perezidansi ya USA itangaza ko âNubwo abo bantu batatangajwe amazina ngo ruswa ntabwo yemewe, idindiza ibigo bya Leta ikanagira ingaruka ku iterambere ryâigihuguâ.
Aba bantu bafatiwe ibihano kandi banashinjwa guhutaza uburenganzira bwâikiremwamuntu. Ikigarukwaho muri ibi bihano, ni amanyanga ngo yaba yarakozwe ngo hashakwe uburyo Perezida Kabila yaguma ku buyobozi.
Umuvugizi muri Minisiteri yâUbubanyi nâamahanga ya Amerika, Heather Nauert avuga ko amatora agomba kuzaba mu Ukuboza 2018, agakorwa mu mucyo unogeye abanyecongo, ati âAkaba amatora yo guha amahirwe abanyecongo yo kuyakora batuje, bagaragaza ibitekerezo byabo nta bwoba bwo guhohoterwa cyangwa gufungwa umunwaâ.
RFI ikomeza itangaza ko hashize igihe Leta ya Congo ishinjwa guhutaza uburenganzira bwâabaturage, bangirwa kwigaragambya ngo bagaragaze ibitekerezo byabo muri politiki yâigihugu cyabo. Abantu 16 bari mu buyobozi bakaba barafatiwe ibihano nâumuryango wâibihugu byâi Burayi, bashinjwa kubangamira uburenganzira bwa muntu.


