Byari bimenyerewe ko abantu bamaze kugimbuka ari bo bagaragaza ikibazo cyo kugwingira, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yo ikavuga ko iki kibazo gishobora kuvukanwa kugeza kugeza imyaka 6 gusa, nyuba yahoo kitarakira kikazagira ingaruka zirimo kutabasha gufata ibyemezo no kwikemurira ibibazo bito bito mu gihe kizaza kugeza umuntu ashaje.
Ibi ni bimwe mu byagaragajwe na Dr Assimwe Anita, umuyobozi ushinzwe ishami ry’imbonezamikurire y’umwana mu Rwanda ubwo yamurikiraga Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango ibikubiye muri raporo ya 2015 ikubiyemo ibijyanye n’ibishobora kubangamira umwana kuva agisamwa kugeza ku myaka 6 y’ubukure, aho avuga ko ikibazo cy’igwingira mu muryango nyarwanda giteye inkeke haba mu miryango yifashije n’iciriritse, ku bize amashuri ahanitse n’abatarize na rimwe.
Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka 5 bwerekana ko byibuze abana bo mu miryango ikennye ni ukuvuga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bangana na 49% bagwingiye naho abo mu byiciro byo hejuru bakaba bangana na 21%.
Yagize ati “Umwana ashobora kugwingirira mu nda ya nyina bitewe n’uko atabonye iby’ibanze bihagije byo kumwitaho akaba ari nayo mpamvu hashyizweho gahunda y’iminsi 1000 yo kwita ku mwana izagenda ikangurirwa abanyarwanda bose.”
Dr Asiimwe yakomeje avuga ko iyo umwana agisamwa, aba agomba kwitabwaho kugeza avutse ndetse kugeza ku myaka itandatu (6).

Yasobanuye kandi ko kugwingira atari mu gihagararo gusa kuko hari n’ibice by’umwana bitagaragara nk’ubwonko bitinda gukura cyangwa bigakura nabi bityo bikazamugiraho ingaruka nyuma.
Yagize ati “mu myaka 3 ya mbere y’umwana, ubwonko bwe buba bumaze gukura ku kigero cya 60% naho kugeza ku myaka 6 hakiyongeraho 30, ni ukuvuga ko imikurire y’ubwonko bw’umwana iba igeze ku gipimo cya 90%.
Dr Asiimwe yakomeje avuga ko nyuma y’imyaka 6, umwana nta garuriro aba afite ryo gukira ubugwingire ashobora kugira muri ya myaka yashize mu gihe hari ubukererwe yagize bityo ingaruka akazazibona nyuma kabone nubwo yaba yarakuze neza mu gihagararo.
Yunzemo ati “ Umwana ashobora kugira ikibazo cyo gutsindwa mu ishuri cyangwa akazananirwa guhangana n’ibibazo byoroheje mu gihe amaze kuba mukuru ataretse no kugira umujinya wa hato na hato n’ibindi.
Ku ruhande rwa Minisitiri Nyirasafari, we asaba abafatanyabikorwa barimo inzego z’umutekano, Ubuyobozi bw’Ibanze ndetse n’Amadini kugaragaza uruhare rwabo mu kwigisha abanyarwanda ingamba zoguhangana n’iki kibazo.
Agira ati “kugwingira ni imwe mu ngaruka zo kuba umuryango nyarwanda warasenyutse, twese dufatanyije duhagurukire iki kibazo twubake u Rwanda rwiza.”
Umuyobozi w’Inkeragutabara mu mujyi wa Kigari, Gacinya, we yasabye ko hashyirwa imbaraga k’Umugoroba w’Ababyeyi kuko ari ho hari inzira yo guhangana n’ibibazo nk’ibyo byose byugarije umuryango Nyarwanda.

Yagize ati “Turacyabona abana bo mu muhanda, turacyahanganye n’ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu miryango, birakwiye rero ko hakazwa ingamba mu kagoroba k’ababyeyi kugira ngo ibi bibazo biranduke burundu.”
Iki kibazo gisa n’icyugarije umuryango nyarwanda muri rusange, giterwa kikanatizwa umurindi ahanini n’impamvu zirimo ubujiji, kutamenya uburyo bwo guhangana na cyo no kutitabira gahunda zijyanye n’iterambere ziba zashyiriweho abaturage n’ibindi.
Kugeza ubu, impuzandengo y’igihugu ijyanye no kugwingira ingana na 38%, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ikaba ifite mu ntego zayo ko byibuze muri 2024 bazaba bageze kuri 19%.


