Abaturage bo mu mudugudu wa Kamanga, akagari ka Sibagire, umurenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana, bavuga ko hashize icyumweru umuyobozi w’umudugudu wabo, Kanyeshyamba Radjabu yegujwe n’ubuyobozi, bagakeka ko yazize kurarana n’amatungo mu nzu.
Bavuga ko batunguwe n’icyemezo cyo kweguzwa k’umuyobozi wabo ariko ntibabimenyeshwe n’inzego z’ubuyobozi zimukuriye kuko yari amaze imyaka irenga 8 ayobora umudugudu.
Amakuru yizewe agera kuri Bwiza.com, yatanzwe n’abaturage na bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze, avuga ko mu byo uwo muyobozi yirukaniwe harimo no kuba yararanaga n’amatungo mu nzu.
Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati “Radjabu nta kibazo twamubonagaho uretse ko batubwiye ko ngo yazize kuba yari akirarana mu nzu n’amatungo, ntabwo yari kubuza abaturage kurarana n’amatungo na we ararana nayo, tumaze kubimenya kuwa kabiri twagiye mu nteko y’abaturage tugira ngo baratumenyesha impamvu bamweguje turaheba”.
Undi muturage avuga ko ubuyobozi bukwiye kubasobanurira icyatumye umuyobozi wabo yeguzwa.
Aragira ati “Radjabu tumutoye manda ebyiri kandi hari byinshi byiza twakoranye niba hari amakosa yandi yakoze atari ukurarana n’amatungo bavuga, ariko ubuyobozi bwakagombye kutumenyesha impamvu zatumye bamweguza kandi bagashaka uburyo baduha umuyobozi mushya kuko n’ubundi komite y’umudugudu wasangaga bakora ari bantu 3 gusa, none hasigaye abantu babiri”.
Umunyamakuru wa Bwiza.com, yageze mu rugo kwa Radjabu Kanyeshyamba ariko ntiyahamusanga, agerageje no kumuhamagara ku murongo wa telefoni ye igandanwa ntiyitaba.
Yahasanze ihene enye zimwe zifite abana, aba mu nzu nini ifite nka metero 8 kuri 6, akaba afite n’igikoni gito atekamo ariko kidakingwa, mu bigaragara izi hene zari ziziritse ku nsina uretse kurara hanze, nta handi hagaragara zarara.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigabiro buremeza ko Kanyeshyamba Radjabu yahagaritswe ariko icyatumye yeguzwa bukigirwa ubwiru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigabiro, Muhamya Amani, agira ati “Nibyo yarahagaritswe, hashize icyumweru ahagaritwe kubera amakosa yakoze kandi amakosa yakoze ntabwo ari ngombwa kuyavuga kuko we arayazi”.
Umuyobozi w’intara y’i Burasirazuba, Mufulkye Fred avuga ko kuba umuyobozi yakurwaho kubera kutubahiriza inshingano nta mpungenge byagateye abaturage ahubwo ikibazo ngo kikaba kutabamenyesha impamvu yahagaritswe.
Ngabonziza Justin/ Bwiza.com


