Marco Rubio wo mu ishyaka ry’aba Republicain uri gushaka kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika yanenze Donald Trump kuba yaravuze ko abayisilamu badakwiye gukandagiza ikirenge muri Amerika.
Marco Rubio ubwo yari mu ntara ya Florida, yavuze ko Islam ifite ikibazo cy’abayitwaza bakayikoresha nabi. Yongeraho ko aba Islam benshi bakunda Amerika.

“Aba Perezida ntibashobora kuvuga icyo bashatse cyose kuko bigira ingaruka”, niko Rubio yavuze abantu bahita bamukomera mu mashyi ari benshi.
Abakandida bane bakomoka mu ishyaka ry’Aba Republicain buri wese aharanira ko yaba ariwe uzatoranywa kugira ngo ahagararire ishyaka ry’aba Republicain ku matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, bari basabwe n’abayoboye iri shyaka ko bareka kwiyamamaza bibasirana ahubwo bagaharanira gukora ibiganiro byabo mu mahoro.
Ugereranije n’ikiganiro giheruka cyarimo ibitutsi byibasiraga Donald Trump ku giti cye icy’uyu munsi cyakozwe neza buri wese atanga ibitekerezo by’umurongo wa politiki ye n’ubwo Rubio yanyuzagamo akibasira mu magambo adakaze cyane Donald Trump.
Rubio ati “ Kugeza ubu siniyumvisha uburyo twatekereje hano” aha yasubiragamo ibyavuzwe na Trump.
Aba bakandida ntibahuza ku kibazo cya Islam. Rubio na mugenzi we bemera ko abayisilamu bose baba muri Amerika mu gihe Trump we avuga ko abayisilamu bose ari abaterabwoba ko bakwiye kurwanywa kimwe n’imitwe yose y’iterabwoba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


