Nyamasheke: ADEPR yamuritse urukuta rwanditseho amazina y’abakiristo bayo bishwe muri jenoside

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’imyaka 17 basaba kubakirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ariko ntibikunde, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’itorero ADEPR mu karere ka Nyamasheke bishimiye kumurikirwa ku mugaragaro urukuta ruriho amazina 1006 y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’ikimenyetso cy’amateka yayo.

Iki kimenyetso cy’amateka cyubatse kuri ADEPR Paruwasi ya Tyazo, mu murenge wa Kanjogo. Umushumba w’ururembo rw’u Burengerazuba, Rév.pasiteri Sebadende Emmanuel, akaba avuga ko aba 1006 bibukwa bamaze kumenyekana barimo abari abashumba b’amaparuwasi babiri, abandi bapasiteri 10, abavugabutumwa 7, abadiyakoni 46, abaririmbyi 103 n’abandi bakirisitu 838.

Bamwe mu bakirisitu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basengera muri iri torero baganiriye na Bwiza.com, bashimye iki gikorwa  bahereye muri 2001 basaba ariko ntigikorwe.

Pasiteri  Masabo Etienne, agira ati’’Kugeza ubu simbasha kubona ibitotsi kubera kubura umubiri w’umugore wanjye n’iy’abana banjye 8 ngo nyishyingure mu cyubahiro,  kuko abo mbajije bose nkeka ko bazi iby’urupfu rwabo bambwira ko uwatabye abana banjye bose  mu cyobo kimwe yaguye mu buhungiro ariko ntibanyereke icyo cyobo ariko nibura kubona amazina yabo hariya nanjye nkazajya mbibuka birangabaniriza umubabaro nubwo bitawumara.’’

Umuvugizi wungirije w’itorero ADEPR ku rwego rw’igihugu, Rév.pasiteri Karangwa John yavuze ko ku rwego rw’aka karere ari ubwa mbere bari bibutse nk’itorero, basanga ari ngombwa ko n’uru rukuta rwahubakwa, umwaka utaha ukazarangira inkuta nk’izi zubatswe mu maparuwasi yose.

Ati “’ni byo habonetse ubukererwe bwo kwibuka  muri aka karere nubwo ku rwego rw’igihugu byari bisanzwe bikorwa, ariko iki gikorwa twakoze ni igikorwa duha agaciro gakomeye cyane kuko ari  amateka adashobora kwibagirana, kugira ngo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  basengeraga muri iri torero bamenye ko  riha agaciro abari abakirisitu baryo”.

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien wafatanije n’ubuyobozi bw’iri torero  kumurikira ku mugaragaro abakirisitu baryo uru rukuta, yasabye n’andi madini n’amatorero guha agaciro gakomeye amateka nk’aya, ashima iri torero ryateye iyi ntambwe ikomeye ituma no mu myaka izaza bizamenyekana ko abahasengeraga bavukijwe ubuzima bwabo ku maherere.

Uru rukuta n’uruzitiro rwarwo bimaze gutwara agera kuri miliyoni enye z’amanyarwanda yishatswemo n’abakirisitu ubwabo, imirimo yo kurwubaka ikaba igikomeje.

Uru rukuta ruriho amazina 1006 yabari abashumba bamatoreroabapasiteriabavugabutumwaabaririmbyi nabandi bakirisitu biri torero bazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Uru rukuta ruriho amazina 1006 y’abari abashumba b’amatorero, abapasiteri, abavugabutumwa, abaririmbyi n’abandi bakirisitu b’iri torero ADEPR

Bahuwiyongera Sylvestre/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *