Uganda: Ubwoba bukomeje kwiyongera mu bapolisi bahoze begereye Gen Kale Kayihura
Ubwoba bukomeje kuba bwose muri bamwe mu bapolisi ba Uganda bagiye bagaragara nk’abantu ba hafi ba Gen Kayihura, nyuma y’itabwa muri yombi ritunguranye kandi ridasobanurwa bivugwa ko rikomeje kubakorwamo. Umwe mu bapolisi wavuganye n’itangazamakuru yagize ati: “ Wowe umenya ko kanaka na kanaka batwawe ari uko utakibabona na telephone zabo zaravuyeho nta bisobanuro .” Amakuru […]
Kayumba Ephrem yatorewe kuyobora akarere ka Rusizi
Kayumba Ephrem wari usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Nyamasheke yatorewe kuyobora akarere ka Rusizi kari mu Ntara y’i Burengerazuba. Mu matora yabaye kuva mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2018, Kayumba Ephrem w’imyaka 39 y’amavuko, yayatsinze n’amajwi 91,7%, aho abamutoye bangana na 288 muri 314.
Abasesero batangiye kwicwa mu 1963 kandi nabwo bagerageza kwirwanaho – Dr Bizimana
Ibi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascene yabitangarije mu kiganiro yatanze, kuwa 27 Kamena 2018, mu gikorwa cyo Kwibuka Abatutsi biciwe ku misozi ya Bisesero na Muyira iherereye mu Murenge wa Twumba ho mu Karere ka Karongi. Igikorwa cyashojwe n’umuhango wo gushyingura mu Cyubahiro imibiri 61 y’ abazize Jenoside […]
Min. Kaboneka yahaye ikaze umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu muryango w'inzego z'ibanze
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yahaye ikaze umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina M.Chantal, mu muryango w’inzego z’ibanze. Ubwo yatangizaga inteko rusange y’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2018, yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa bawo, yiga ku iterambere ry’umujyi, nibwo yamwakiriye amusaba kugira imyumvire iri hejuru. Yagize ati “Umuyobozi mu […]
Ange Sebutege yatorewe kuyobora akarere ka Huye
Ange Sebutege w’imyaka 36 yatorewe kuyobora akarere ka Huye kari mu Ntara y’Amajyepfo, akaba agiye kuyobora aka karere nyuma y’iyegura rya Meya Kayiranga Muzuka Eugene n’abari bamwungirije, ryabaye ukwezi gishize. Ni mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2018, aho Ange Sebutege yatowe ku majwi 225 kuri 278 y’abatoye. Akaba yahise […]
Abandi Barundi basaga 200 babaga mu Rwanda binyuranyije n’amategeko birukanwe
Abarundi babaga mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakomje gusubizwa iwabo kuva mu cyumweru gishize, aho kuri uyu wa Gatanu, itariki 29 Kamena 2018, abandi bagera kuri 203 bakiriwe mu Ntara ya Kirundo nyuma yo kwirukanwa. Igipolisi cy’u Burundi kiravuga ko muri aba birukanwe bakiriwe mu Ntara ya Kirundo abagera kuri 92 bakomoka muri Komini […]
Nyamasheke: ADEPR yamuritse urukuta rwanditseho amazina y’abakiristo bayo bishwe muri jenoside
Nyuma y’imyaka 17 basaba kubakirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside ariko ntibikunde, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’itorero ADEPR mu karere ka Nyamasheke bishimiye kumurikirwa ku mugaragaro urukuta ruriho amazina 1006 y’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nk’ikimenyetso cy’amateka yayo. Iki kimenyetso cy’amateka cyubatse kuri ADEPR Paruwasi ya Tyazo, mu murenge wa Kanjogo. Umushumba w’ururembo […]
CNLG irashimira ubutabera bwa Suwedi ku gihano cyahawe T. Rukeratabaro ku cyaha cya Jenoside
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) irashimira Ubutabera bwo mu gihugu cya Suwedi ku gihano cy’igifungo cya burundu bwahanishije Umunyarwanda Rukeratabaro Théodore ufite ubwenegihugu bwa Suwedi. Rukeratabaro yageze muri Suwedi mu 1998 abona ubwenegihugu mu mwaka wa 2006 aho yiyise Tabaro Théodore. Kuwa gatatu tariki ya 27 Kamena 2018 nibwo Urukiko rw’Akarere rwa Stockholm muri Suwedi rwahanishije Rukeratabaro […]
Iterambere ry’ubuhinzi ryitezweho kuzagabanya ubukene bukava kuri 39% bukazagera kuri 15% mu 2024
Itarambere ry’ubuhinzi mu Rwanda ryitezweho kuzagabanya ubukene bukava kuri 39% bukagera kuri 15% mu 2024 nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yatangizaga inama ihuza Abafatanyabikorwa muri gahunda rusange ya Gatatu y’iterambere ry’ubuhinzi n‘ubworozi muri Afurika (CAADP III). Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko ibizava muri iyi nama bizongera agaciro ku ntego […]
Urutonde rw’ibihugu 10 birya inyama cyane kurusha ibindi ku Isi
Inyama ni kimwe mu biribwa bihenze hirya no hino ku Isi, aho usanga nko mu Rwanda hari ababasha kuzigondera ku minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kandi nabwo bamaze igihe kirekire barunda amafaranga yo kuzazihaha. Dore ibihugu bizirya cyane kurusha ibindi ku Isi 1.Ibirwa bya Bahamas: Ibirwa bya Bahamas ni bimwe mu bigize ibya Karayibiya (Caribbean) […]
Uganda: Ubuzima bwa Gen Kale Kayihura bwaba butifashe neza aho afungiye
Gen Kale Kayihura wahoze akuriye igipolisi cya Uganda kuri ubu akaba afunzwe biravugwa ko ubuzima bwe butifashe neza aho afungiye mu kigo cya gisirikare cya Makindye nk’uko amakuru yizewe agera kuri Spyreports dukesha iyi nkuru avuga. Umuvugizi wa UPDF, Brig Richard Karemire we arahakana aya makuru. Kayihura n’abahoze ari abapolisi be ba hafi bamaze iminsi […]
Perezida Trump na Putin bagiye guhurira mu nama muri Finland
Perezida w’Amerika Donald Trump na mugenziwe Putin wo mu gihugu cy’u Burusiya bamaze kwemera ko bazahurira mu nama iteganyijwe kubera mu mujyi wa Helsinki gihugu cya Finland mu kwezi gutaha kwa Nyakanga. Iyi nama izahuza aba baperezida iteganyijwe kuwa 17 Nyakanga 2018, bikaba byitezwe ko bazagirana ibiganiro byihariye nyuma yo guterana amagambo bapfa ibyabaye mu […]
Karongi: Yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa akagerageza no gutanga ruswa
Umugabo witwa Habimana Daniel w’imyaka 30 arafunzwe nyuma yo guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 235 inzego z’umutekano. Uyu mugabo yafashwe mu rukerera rwo ku itariki ya 28 Kamena mu murenge wa Gishyita ubwo yafatanwaga imifuka 30 ya Caguwa ndetse n’amakarito 2 y’ikinyobwa kitujuje ubuziranenge cya Tangawizi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, […]