Min. Kaboneka yahaye ikaze umuyobozi w’Umujyi wa Kigali mu muryango w'inzego z'ibanze

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis, yahaye ikaze umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina M.Chantal, mu muryango w’inzego z’ibanze.

Ubwo yatangizaga inteko rusange y’Umujyi wa Kigali, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kamena 2018, yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye n’abafatanyabikorwa bawo, yiga ku iterambere ry’umujyi, nibwo yamwakiriye amusaba kugira imyumvire iri hejuru.

Yagize ati “Umuyobozi mu nzego z’ibanze mu Mujyi wa Kigali agomba kuba afite imyumvire iri hejuru ugereranyije n’ahandi mu gihugu kubera ko mu mujyi abaturage bafite ubumenyi buri hejuru. Bityo tugomba kutanga serivise zinoze kandi zihuse”.

Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi kuzuza inshingano zabo neza bakarushaho kunoza serivisi batanga,  ko Umujyi wa Kigali ari ishusho y’igihugu, bityo ngo bakaba bakwiye kuyisigasira kugira ngo bafashe abaturage bayituye n’abanyamahanga bayigenderera.

Rwakazina M.Chantal wakiriwe mu muryango w’inzego z’ibanze, yatowe ku wa 25 Gicurasi 2018, nk’umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali n’amajwi 94% y’abatoye 154.

Rwakazina yatsindiye kuyobora Umujyi wa Kigali asimbura Nyamurinda Pascal wari umaze umwaka n’amezi abiri awuyobora, na we wagiyeho asimbuye Mme Mukaruriza Monique.

Nyuma ya 1994 kugeza ubu, Umujyi wa Kigali umaze kuyoborwa n’abayobozi 9 barimo aba perefe bawuyoboye ukitwa Perefegitura y’Umujyi wa Kigali. Muri abo ba Perefe harimo Lt Col. Rosa Kabuye (1994- 1997), Musoni Protais (1997-1999) , Kabandana Mariko (1999- 2001). Abameya harimo Mutsindashyaka Théoneste (2001-2006), Kirabo Aissa Kacyira (2006-2011), Ndayisaba Fidèle(2011- 2016) na Mukaruliza Monique (2016-2017), Nyamurinda Pascal(2017-2018) na Rwakazina M.Chantal (2018-…).

pas
Nyamurinda Pascal weguye yari amaze umwaka umwe ayobora umujyi wa Kigali

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *