Ubwoba bukomeje kuba bwose muri bamwe mu bapolisi ba Uganda bagiye bagaragara nk’abantu ba hafi ba Gen Kayihura, nyuma y’itabwa muri yombi ritunguranye kandi ridasobanurwa bivugwa ko rikomeje kubakorwamo.
Umwe mu bapolisi wavuganye n’itangazamakuru yagize ati: “ Wowe umenya ko kanaka na kanaka batwawe ari uko utakibabona na telephone zabo zaravuyeho nta bisobanuro .”
Amakuru atandukanye agera ku kinyamakuru The Observer ava ku cyicaro gikuru cya polisi ahitwa Naguru, avuga ko benshi mu bapolisi bakoreraga munsi ya Kayihura, kuri ubu babayeho mu bwoba bwo kuba batabwa muri yombi cyangwa bakirukanwa.
Ibi bikaba bivugwa bikurikira itabwa muri yombi ry’abapolisi bakoreraga Kayihura mu buryo butaziguye, nk’abari bashinzwe kumurinda n’abandi bari bashinzwe imirimo y’ubuyobozi mu biro bye.
Ni mu gihe nyamara ngo benshi babonaga gukora mu biro bya Kayihura ari nk’igihano kuko boherezwaga muri ibi biro ariko nta nshingano mu by’ukuri bahawe.
“ Benshi muri bo bakoreraga mu ngo zabo, bakaza ku biro rimwe na rimwe ”, uwo ni uwahaye The Observer amakuru ukomeza agira ati: “ Nyuma y’aho IGP mushya (Martins Ochola) aziye mu biro, aba kuri ubu boherejwe mu tuzi tujyanye n’ubushobozi bwabo .”
Nyamara ariko, ngo abagaragaraga nk’abegereye Gen Kayihura cyane nta yindi mirimo boherejwemo kandi benshi bari gutabwa muri yombi ngo bafashe mu iperereza ku byaha uwari ubakuriye akurikiranweho.
Ubwoba bwinshi bukaba buri guterwa n’uko ubuyobozi buri kubata muri yombi butazwi na benshi mu gipolisi kandi ngo biracyagoye kuvuga aho baba bafungiye.
Umuvugizi wa polisi, Emilian Kayima, yemeye ko hari itabwa muri yombi riri kuba koko ariko yanga kugira byinshi asobanura. Ati: “ Bizabasaba gutegereza kugeza igihe tuzaba dushobora gusobanura ikiri kujya imbere n’impamvu .”
Hagati aho kandi, ngo igipolisi nacyo ubwacyo kirimo kwikoraho ubugenzuzi imbere muri cyo kireba abantu bose barimo n’abatari abakozi ba polisi baba batunze nk’imbunda, ibikoresho by’itumanaho bahawe na Kayihura. Benshi muri aba bitwa Abashinzwe gukumira ibyaha (Crime preventers) nabo ngo bagiye batabwa muri yombi kimwe n’abapolisi bakoranaga.
Hagati aho Gen Kayihura ngo yaba akumbuwe
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko wirengagije ibiri kuvugwa hanze y’igipolisi ku kibazo cya Kayihura, ngo haba hari bamwe bamukumbuye. Kayihura ngo akaba yari umuntu uzwiho ubuhanga mu kumvisha abantu gahunda zitandukanye.
Azwiho kuba yaragize uruhare mu gutuma ibyo igipolisi cyari gikeneye bigerwaho nko gutuma cyubaka ibiro bishya byacyo ndetse n’ikigo kigezweho gipima ibimenyetso by’ibyaha (forensic centre) muri Naguru, kandi ngo yanatumye hubakwa ibigo bitandukanye bya polisi hirya no hino mu gihugu ngo abapolisi babone aho kuba ndetse no kuba yaratumye polisi yongererwa imodoka zo gukoresha.
Umwe mu bavuganye n’iki kinyamakuru ati: “ Ntituzi niba boss uriho azashyigikirwa cyane nka Kayihura ,”
Gen Kale Kayihura kandi niwe wabaye visi perezida wa mbere w’ishyirahamwe ry’abakuru ba polisi muri Afurika (Afripol) ndetse aba na perezida wa mbere w’ishyirahamwe ry’abakuru b’ibipolisi byo muri East Africa ( EAPPCO).
Abapolisi bakuru kuri ubu batawe muri yombi:
- Nixon Agasiirwe, wabarizwaga mu mutwe wa Flying Squad
- Joel Aguma, wari ukuriye Police Professional Standards Unit
- Lt Col Ndahura Atwooki, wari ukuriye CID
- Richard Ndaboine, wari ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa kuri internet
- Jonathan Baroza, wahoze afasha bya hafi Kayihura
- Siraje Bakaleke, RPC
- Herbert Muhangi, wari ukuriye umutwe wa Flying Squad
- Good Mwesigwa, wasimbuwe na Joel Aguma ku buyobozi bwa PPU


