Abasesero batangiye kwicwa mu 1963 kandi nabwo bagerageza kwirwanaho – Dr Bizimana

Sangiza iyi nkuru

Ibi Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascene yabitangarije mu kiganiro yatanze, kuwa 27 Kamena 2018, mu gikorwa cyo Kwibuka Abatutsi biciwe ku misozi ya Bisesero na Muyira iherereye mu Murenge wa Twumba ho mu Karere ka Karongi. Igikorwa cyashojwe n’umuhango wo gushyingura mu Cyubahiro imibiri 61 y’ abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse mu Mirenge ya Rwankuba, Gishyita, Twumba na Mubuga.

Kuri iyo tariki muri 1994, mu Bisesero nibwo ingabo z’Abafaransa zahageze mu cyo bise “Operation Turquoise” ariko zanga gutabara Abatutsi bacye bari barokotse kubera kwirwanaho bahangana n’ibitero by’Interahamwe, ngo bashire.

Mu kiganiro cyirambuye ku mateka y’itotezwa n’iyicwa ry’Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, Dr. Bizimana yibukije ko Abatutsi bo ku Kibuye bakunze kwibasirwa n’ubwicanyi ndetse no gutotezwa n’ubutegetsi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku buryo muri Jenoside kwari igusoza umugambi batangiye cyera.

Yagize ati: “Mu 1959 Aba PARMEHUTU bishe Abatutsi bagera ku 1000 bo muri Territoire ya #Bwishaza (Rubengera) no mu zindi zari zigize Kibuye, mu gihe cy’ibyumweru bibi n’aho leta itangiye ihumure, Perefe Mpamo wategekaga Kibuye, ntiyashakaga ko kwica Abatutsi bihagarara”.

Yongeye ati: “Abasesero batangiye kwicwa mu 1963 kandi nabwo bageragezaga kwirwanaho, bituma abicanyi bitabaza ingabo z’abazayirwa n’iz’Ababiligi. Muri Jenoside, tariki 03/05/1994 Perezida Sindikubwabo na Minisitiri w’Intebe Yohani Kambanda baje ku Kibuye bakoresha inama yo gukangurira abayobozi kwica Abatutsi bose bari bataricwa”.

Dr Bizimana yagaragaje ko ibarura ryakozwe 1991 ryagaragaje ko Kibuye yari Perefegitura ya 4 mu zari zituwe n’Abatutsi benshi nubwo ubutegetsi butabitangaje ndetse ko no mu 1960 Abakoloni b’Ababiligi bagaragaje ko Abatutsi bari 30% y’Abaturage bose b’igihugu, bikagaragara ko uwo mubare urenze kure uwatangazwaga na Habyarimana ndetse na Kayibanda akaba ari nayo mpamvu mu nzibutso za Jenoside hashyinguwemo imibiri myinshi.

Yavuze kandi ko mu 1960 hakuweyo sous-chefferires 544 zihinduka amakomine 227 ariko mu matora yo gushyiraho ba Burugumesitiri b’ayo makomini,  abategetsi batanze amabwiriza ko nta Mututsi ugomba gutorerwa kuyobora komine, ahubwo zihabwa Abahutu gusa.

Dr. Bizimana kandi yagarutse ku ruhare rw’ Ingabo z’Abafaransa zateraranye Abatutsi bicwaga mu Bisesero, ariko ashima ko bamwe muri izo ngabo ndetse n’abanyamakuru batangiye kugaragaza ukuri k’uruhare rw’izo ngabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Simeon Karamaga, wari mukuru akagira amahirwe yo kurokoka Jenoside mu Bisesero, ubu ufite imyaka 74, yavuze ko hari ubwo barwanye n’abicanyi bakabasha kubambura imbunda cumi n’ebyiri (12) ariko bikaba iby’ubusa bakicwa hafi ya bose nta kirengera.

Ati “Twarwanye n’abicanyi tubambura imbunda 12, ariko tugira ikibazo cyo kuzikoresha kuko nta muntu muri twe wari uzi imbunda.”

Hon. Polisi Denis wavuze mu izina ry’imiryango y’abashyinguwe, yashimiye inzego za Leta harimo CNLG icunga neza urwibutso rwa Bisesero ndetse nyuma yuko ruri ku rwego rw’igihugu, CNLG yakomeje gukora ubuvugizi kugira ngo ruzashyirwe mu murage w’isi rugacungwa na UNESCO.

DgsHffHWsAAggyI

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Alphonse Munyantwari, yashimye ubutwari Abasesero bagize bwo kwirwanaho muri Jenoside kugira ngo hagire byibura abarokoka. Yasabye ko urubyiruko rwakomeza gusobanurirwa ububi bwa Jenoside kugirango barusheho kurwanya ingengabitekerezo yayo.

Minisitiri w’Imicungire y’ibiza no gucyura impunzi Jeanne d’Arc Debonheur wari umushyitsi mukuru yamaganye abagihembera amacakubiri ndetse n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kubireka kuko ngo ntaho byageza igihugu.

Urwibutso rwa Bisesero, hamwe n’iza Gisozi, Nyamata na Murambi, zasazabiwe kujya ku rutonde rw’umurage w’isi wa UNESCO, rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, irenga ibihumbi mirongo itanu (50 000).

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *