Perezida Trump na Putin bagiye guhurira mu nama muri Finland

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Amerika Donald Trump na mugenziwe Putin wo mu gihugu cy’u Burusiya bamaze kwemera ko bazahurira mu nama iteganyijwe kubera mu mujyi wa Helsinki gihugu cya Finland mu kwezi gutaha kwa Nyakanga.

Iyi nama izahuza aba baperezida iteganyijwe kuwa 17 Nyakanga 2018, bikaba byitezwe ko bazagirana ibiganiro byihariye nyuma yo guterana amagambo bapfa ibyabaye mu bikorwa by’amatora yo muri Amerika ubwo perezida Trump yatorwaga.

Perezida Vladimir Putin na Donald Trump bemeranyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 28 ko bazahurira muri iriya nama, nk’uko byemejwe n’ibiro bya perezidansi y’Amerika ndetse n’u Burusiya.

White House yatangaje kandi ko aba bakuru b’ibihugu bazagira umwanya wo kuganira ku mutekano hagati y’ibihugu byombi ndetse no ku bindi bijyanye n’umubabo wabo.

Kuwa Gatatu tariki ya 27, nibwo umujyanama wa perezida Trump John Bolton yahuye na perezida Putin yamusanze mu Burusiya ahemerejwe iyi gahunda y’uko abakuru b’ibihugu byombi bazahurira mu nama iteganyijwe muri Finland.

Mu minsi ishize, perezida Trump yahuye na mugenzi we Kim Jong wa Korea ya Ruguru bari bamaze iminsi batavuga rumwe ku kijyanye n’ukoreshwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi muri Koreya ya Ruguru, aho bemeranyijwe ko bagiye kubungabunga amahoro.

Perezida Putin na Trump ntibavuga rumwe ku kibazo cy’u Burusiya bushinjwa kwivanga mu bikorwa by’intambara zibasiye agace ka Crimea muri Ukraine  guhera mu myaka yashize, by’umwihariko perezida Trump akanashinja mugenzi we Putin kwivanga mu bikorwa by’amatora yo muri Amerika yabaye mu mpera z’umwaka wa 2017.

Perezida Trump ateganya ko u Burusiya bwakongera bukiyunga kuri G7 nyuma yo kwikura ku rutonde muri 2014.

Biteganyijwe kandi ko perezida Trump azitabira inama ya NATO iteganyijwe kuwa 11-12 Nyakanga mu Bubiligi, nyuma yaho akerekeza mu bwongereza aho agomba kuzahura na Minisitiri w’Intebe,  Theresa May ndetse n’umwamikazi Elizabeth II kuwa 13 Nyakanga.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *