Mu 2014 muri Afurika y’Epfo nibwo umwana wari ufite imyaka 9 yashyingiranwe n’umugore wari ufite 62 birasakara cyane ariko kuva icyo gihe bari batararyamana none uwo mwana arasaba ko umugore we yamwemerera bakajya bakora imibonano mpuzabitsina.
Mu gihe uyu mugore yari afite undi mugabo ariko akaza kubirengaho agasezerana na Sanele ubu ufite imyaka 11 ngo yabikoze mu buryo bw’imigenzo ashimisha abakurambere ariko uyu mwana akaba yamuhagurukiye asaba ko yazajya nawe atera akabariro asimburanwa n’umugabo we usanzwe “Alfred Shabangu.”

Abo mu muryango uyu mugore akomokamo banenze iki cyemezo umwana yafashe cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore umurusha imyaka 53 banashimangira ko ibyo byakozwe ari imigenzo gakondo yo gushimisha abakurambere.

Bakomeje bashimangira ko ikigero uwo mugore “Hellen” agezemo atatekereza kubona Senele amuri hejuru kandi ko atariwe wahaza ibyiyumviro by’imibonano mpuzabitsina ye.
Umwe mu nshuti z’uwo muryango yemeje neza ko abakurambere bategetse ko uyu mwana ashyingiranwa n’umugore ufite abana 5 ariko umuryango usaba abo bakurambere ko Senele niyumva ageze mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina agomba gushaka abari mukigero cye.

Yagize ati”arimo gusaba uburenganzira bwe nk’umugabo mu rugo ndetse akajya atera akabariro, ariko Gogo Hellene we yarabyanze kuko bajya gushyingiranwa si cyo cyari kigamijwe,twabwiye abakurambere ko Senele niyumva ageze mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina azajya gushaka abo bari mu kigero kimwe.ikindi kandi aracyari muto icyo kigero ntarakigeramo.”
Hagati aho rwabuze gica nta mwanzuro uraboneka dore ko hashobora kwitabazwa amategeko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred/Bwiza.com


