Abarwanyi ba FDLR bifatanyije n’abo mu mutwe wa Mai Mai Pareco hashize ibyumweru hafi 3 bagaragara mu gace ka Bingi — Kasugho muri territoire ya Lubero. Ibi byemejwe n’umuyobozi w’aka gace Bokele Joy nyuma y’aho hatangiye kugaragara ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abaturage batuye muri utu duce n’iyi mitwe yombi yigaruriye.
Ibi birindiro bishya bije nyuma y’aho ingabo za Kongo Kinshasa FARDC zifatanyije n’iza Monusco batangiye ibikorwa byo guhiga imitwe yose yitwaje intwaro muri utu duce.

Bokele Joy arasaba abayobozi b’ingabo kongera imbaraga mu guhashya imitwe yitwara gisirikare muri aka gace ikomeje kwigaragaza ndetse bagahagarika burundu ibikorwa bibi biranga aba barwanyi.
Aba barwanyi bavugwaho kuba barafashe ku ngufu abarimukazi babiri mu gace ka Bingi ndetse banatema umugabo umwe. Bokele Joy avuga kandi ko iyi mitwe ikomeje ibikorwa byayo byo gukoresha uburetwa abaturage batuye utu duce.
Bokele Joy ati « Izi nyeshyamba ibyo zikora ni ibikorwa bya kinyamaswa. Bagomba gushyira intwaro hasi bakayoboka inzira y’amahoro yifuzwa n’akarere kose”
Uyu mutegetsi akaba yaratanze inama zakurikizwa kugira ngo iki kibazo cya FDLR kirangire burundu
Ku bategetsi ba gisirikare barasabwa guhindura amayeri akoreshwa mu guhiga aba barwanyi kuko iyo aba barwanyi batewe bahita bimuka bakajya gutura ahandi. Ngo abategetsi b’igisirikare bakwiye gukoresha uburyo batera iyi mitwe icyarimwe kandi bakayigota ku buryo aba barwanyi batabona uburyo bahunga bikaba ngombwa ko bashyira intwaro hasi kubw;igitutu.
Amakuru aturuka mu ngabo za FARDC avuga ko abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Pareco bahunze ibitero bagabweho mu gace ka Rusamambu na Buleusa bajya kwiturira Lubero.
Ikigo kigamije amahoro,democration n’uburenganzira bwa muntu (CEPADHO)nicyo cya mbere cyatangaje ko abarwanyi ba FDLR bamaze gutura i Lubero bifatanyije n’umutwe wa Mai Mai Pareco. Iyi mitwe yombi ikaba ikambitse ahitwa Bingi — Kasugho.
Aba barwanyi kandi bashyize ibindi birindiro i Miveya mu birometero 7 uvuye Kasugho ni mu majyepfo ya Lubero. Ku bwa CEPADHO iyi nkambi ya FDLR ikaba irimo abarwanyi ba FDLR 120 bakaba bafite imbunda n’amasasu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


