Umusore w’imyaka 25 yakatiwe igifungo azira gukunda umudepitekazi

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 25 witwa Brian Isiko, wiga muri kaminuza ya YMCA muri campus ya Jinja agiye kumara imyaka 2 mu munyururu nyuma yo kwemerera urukiko ko yakunze depite Sylvia Rwabwogo uhagarariye Kabarole mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, akajya amwoherereza ubutumwa bw’urukundo undi yafataga nko kumutesha umutwe.

Uyu musore Isiko yemeye ibyaha birimo kujujubya umuntu hakoreshejwe ikoranabuhanga (Cyber Harassment) ndetse n’itumanaho rikozwe nabi imbere y’umucamanza w’urukiko rwa Buganda, Gladys Kamasanyu kuri uyu wa Kane ushize, itariki 05 Kamena.

Isiko yemeye ko yajyaga ahamagara depite Sylvia ndetse akamwoherereza ubutumwa bumwumvisha urukundo rwamurenze amufitiye kandi batarahura na rimwe.

Depite Rwabwogo akaba yarabwiye urukiko ko yatangiye kwakira ubutumwa bw’umuntu atazi mu gihe cy’impaka kwihindurwa ry’itegeko nshinga ryatambutse mu Ukuboza umwaka ushize, hagakurwamo imyaka y’umukuru w’igihugu, bituma akeka ko hari abantu bashaka kumugirira nabi.

Urukiko rwumvise ko urega yahamagawe inshuro nyinshi ndetse akakira ubutumwa busaga 10, aho ngo umunsi umwe uwamwandikiraga yamubwiye ko yananiwe gusinzira kubera kumutekereza kandi ngo icyo gihe hari heze ibintu byo gushimuta abantu.

33965543 1938442596218688 2469525157757059072 n.v1

Kera kabaye rero ngo yaje gupanga na polisi yemera guhura na Isiko bumvikana kuzahura kuwa 11 Kamena 2018 bemeranya kuzahurira ahitwa Java House, mu nkengero za Kampala, umusore atungutse ahita atabwa muri yombi gutyo.

Umusore mu rukiko yavuze ko ibyo depite Sylvia amushinja byose ari ukuri, avuga ko yifuzaga ko yamubera inshuti yihariye, ndetse asaba imbabazi. Yongeyeho ko yanamwifuzagaho inama ku mushinga yari afite, avuga ko nta wundi mugambi mubi yari amufitiye ari nayo mpamvu yemeye ko bahura kugirango baganire.

Sylvia Rwabwogo
Depite Sylvia Rwabwogo asanzwe ari umwe mu badepitekazi b’igikundiro bari mu nteko ya Uganda

Yongeyeho ko numero ya telephone ya Sylvia yayikuye ku rubuga rw’inteko ishinga amategeko.

Umucamanza Kamasanyu mu gukatira igihano uyu musore akaba yaravuze ko yumvise uregwa n’urega ariko Isiko ngo akaba yarakomeje kwisekera bikagaragaza ko aticuza ibyo yakoze.

Ikinyamakuru Daily Monitor kikaba kivuga ko uyu mucamanza yahise akatira Brian Isiko imyaka 2 y’igifungo yo kujujubya umuntu akoresheje ikoranabuhanga n’amezi 9 y’icyaha cy’itumanaho risesereza (offensive communication).

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *