E.U irateganya guhagarika amafaranga yagenerwaga abasirikare n’abapolisi b’u Burundi

Sangiza iyi nkuru

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (E.U) mu itangazo ryayo ryo kuri uyu wa Gatatu ushize yavuze ko mu Burundi ubwicanyi ndengakamere, iyicarubozo, gufungira abantu ubusa, kubanyereza, kujujubya itangazamakuru, kwibasira abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, birimo birarenga igaruriro. Kubw’ibi, uyu muryango urateganya guhagarika amafaranga wageneraga igisirikare cy’u Burundi.

Abagize iyi nteko ishinga amategeko y’u Burayi bavuze ko bafite ubwoba bw’uko amakimbirane ya politiki u Burundi ashobora guhindukamo amakimbirane ashingiye ku bwoko.

Babivuga bashingiye ku nyandiko n’amagambo y’abategetsi b’u Burundi bamwe babiba urwango, ashyira mu kebo kamwe abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abo mu mashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, abanyamakuru n’Abatutsi bafatwa nk’abanzi b’igihugu bagomba kwivunwa.

YouTube player

Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika avuga ko aba badepite basaba ko amafaranga ahabwa abasirikare n’abapolisi b’u Burundi bari mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano ku rwego rwa Loni na Afurika, yahagarikwa kugirango leta yisubireho.

Kuri bo, ngo amafaranga ahabwa abo basirikare n’abapolisi afasha mu gushyigikira no gukomeza ubutegetsi bw’u Burundi bukanigamba ko ibintu bigenda neza mu gihugu. Banavuga ko ayo mafaranga adakoreshwa ku neza y’abanyagihugu.

Umuvugizi wa perezida Nkurunziza Jean Claude Karerwa Ndenzako yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ubutegetsi bw’i Bujumbura budatewe ubwoba n’ibyo byemezo. Yagize ati: “ Barimo gukora akazi kabo ka buri munsi niko bahora .”

Itangazo ry’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ryasohotse nyuma y’aho mu nama yo kuwa 31 Kamena, I Nouakchott muri Mauritania, abakuru b’ibihugu bya Afurika bari basabye ko ibihano byafatiwe u Burundi byavanwaho.

Ni mu gihe u Burundi busanzwe bwarafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, abadepite bavuga ko bigomba kugumaho. Ibyo bihano bikaba bireba abategetsi bashinjwa ibyaha byo guhohotera ikiremwamuntu bafatiwe imitungo bafite mu Burayi ndetse babuzwa kuhakandagiza ikirenge.

Kugirango ibyo bihano biveho, u Burundi busabwa kwemera gukorana n’itsinda rya Loni rishinzwe iperereza ku byaha byakozwe mu Burundi kuva muri Mata 2015, kubahiriza amasezerano ya Arusha, kurekura abaharanira uburenganzira bwa muntu bafunzwe bashinjwa guhungabanya umutekano, gukora iperereza ryihuse ku inyerezwa ry’umunyamakuru, Jean Bigirimana, kugirango ukuri kujye ahagaragara.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *