Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni na mugenzi we wa Sudani, Omar Al Bashir kuri uyu wa Gatandatu , itariki 07 Nyakanga 2018, nyuma y’imishyikirano y’igihe kirekire babashije kumvisha abamaranira ubutegetsi muri Sudani ‘Epfo kubusangira mu mahoro.
Imiterere mishya y’ubutegetsi yemeranyirijwe I Entebbe ku ngoro ya perezida Museveni ikaba igiye gushyiraho Perezida uzaba wungirijwe na ba visi perezida batatu, abaminisitiri 30, abungirije ba minisitiri 9, abadepite 440 bazaba bagize inzibacyuho, n’inama ya njyanama y’igihugu igizwe n’abantu 52 na leta 21.
Ibiganiro byatangiye hagati mu munsi bikarangira saa 9:00 z’ijoro, byarangiye perezida Salva Kiir agumye ku mwanya wa perezida muri Guverinoma y’ubumwe bw’igihugu y’inzibacyuho nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.
Salva Kiir akaba azakomeza kuba perezida wa Repubulika ya Sudani y’Epfo mu gihe cy’inzibacyuho nk’uko amasezerano yabyemeje, mu gihe Dr Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi yasubiye mu mwanya we wa Vsi Perezida yahozeho mbere y’isenyuka rya Guverinoma ya mbere y’ubumwe bw’igihugu y’inzibacyuho muri Nyakanga 2016.





