Uwacitse ku icumu akagira amahirwe yo gutoroka muri gereza y’ahazwi nko kwa Ndadaye avuga ko gutabwa muri yombi ukajyanwa gufungirwa aho ko ari urupfu.
Avuga ko bakugezayo bakagukuramo amakuru bakoresheje iyicarubozo, amakuru bakayagukuramo bagutwikisha bomboni cyangwa bakagukata ibice by’umubikiri.

Ati: “ nasanzeyo abandi baboshye ubwo natwe batumanuraga turi 2 tubohanye, badushyira hamwe, harimo bomboni zo guturira abantu, hakaba n’abandi bafite ama pinces n’imikasi minini isanzwe ikata insinga, ni ukuvuga bamwe babakataga intoki, bakagukata igikonji,…”.
Akomeza avuga ubugome bukorerwamo: “Hari abo basukaho acide ku mubiri, batubwiraga ko niduhakana ibyo tubazwa ko baratwicisha igikoresho kimwe mu biri aho”.
Akomeza avuga ko hari mugenzi we wari waraye akorewe iyicarubozo, uwo yari yapfuye kubera ububabare bw’ibyo yari yakorewe muri iyo gereza.
Amakuru ava i Burundi, avuga ko iyo gereza ikoze mu gikontineri(continer), ko iyoborwa n’uwitwa Maj Desire Uwamahoro bivugwa ko ari we wasimbuye Gen Adolphe Nshimiyimana wishwe mu mwaka ushize mu bikorwa byo guhangana n’abarwanya Perezida Nkurunziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Philipe Nsengiyumva/Bwiza.com


