Barack Obama, wahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa Gatanu, abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook yatangaje ko ateganya kugirira uruzinduko muri Afurika, bwa mbere, kuva yava ku butegetsi ubu hashize umwaka urenga.
Mu ruzinduko rwe muri Afurika, biteganyijwe ko azafata ijambo mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela kuwa Kabiri, kuri Wanderes Stadium I Johannesburg, mu birori byatewe inkunga na Nelson Mandela Foundation. Obama kandi azanabonana n’urubyiruko 200 ruri mu buyobozi ruzaturuka hirya no hino ku mugabane  muri gahunda yiswe Leaders:Africa.
Barack Obama yagize ati:“ Nishimiye gusura Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara inshuro nyinshi kurusha abandi baperezida bari ku butegetsi, kandi nzagaruka muri iki cyumweru gusura Kenya na Afurika y’Epfo .”
Obama yavuze ko kuza muri Kenya ari ibisanzwe kuko ari naho umubyeyi we umwe akomoka, avuga ko yahasuye bwa mbere ari mu myaka 20 kandi yishimira ibyo yize icyo gihe ku gihugu cy’umubyeyi we. Icyo gihe akaba yarananditse igitabo yise “Dreams from my Father”.
Nk’uko bigaragara ku rukuta rwe rwa facebook, Barack Obama akaba ateganya no kuzasura igihugu cya Kenya, aho se umubyara yavukiye.



